RFL
Kigali

Iranzi wavukanye uburwayi budasanzwe arenda gukira, hakenewe nibura miliyoni 4 ngo ajyanwe na none kuvuzwa mu Buhinde

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/03/2018 14:53
0


Iranzi Ndahiro Isaac ni umwana w'imyaka itanu wavukanye uburwayi budasanzwe bwitwa “Cloacal exstrophy”. Nyuma yo kwemererwa na Minisiteri y’Ubuzima kumuvuza mu gihugu cy’u Buhinde, abagiraneza bakamwitangira itike akitabwaho n'inzobere zo muri icyo gihugu, yaje koroherwa, gusa kuri ubu hakenewe itike imusubizayo.



Iranzi Ndahiro Issac w'imyaka imyaka 5 y’amavuko yavukanye uburwayi budakunze kubaho bwitwa “Cloacal exstrophy” bwafashe mu mukondo bumeze nk’ikibyimba, ariko na none ukabona bumeze nk’ubushye bw’ako kanya. Yarabuvukanye, ababyeyi be babanza kumuvuza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal kugeza muri 2014 ubwo yoherezwaga mu bitaro byo mu Buhinde bya Narayana Hospital.

Nyuma yo kumuvuriza mu Buhinde, abaganga baho babwiye ababyeyi ba Iranzi Ndahiro Isaac ko bazamugarura amaze kugeza imyaka itanu bakamubaga na cyane ko ari bwo amagufwa ye yaba amaze gukomera. Kuri ubu igihe bahawe n'abaganga bo mu Buhinde cyamaze kugera dore ko Iranzi Isaac Ndahiro yamaze kugeza imyaka itanu y'amavuko, gusa ikibazo umuryango w'uyu mwana ufite ni amafaranga y'itike izabajyana mu Buhinde kimwe n'andi bakwifashisha mu gihe bazaba bari mu Buhinde. 

Iranzi

Yavukanye uburwayi budasanzwe

Mbabazi Liliane mama wa Iranzi Ndahiro Issac yabwiye Inyarwanda.com ko hakenewe nibura miliyoni enye z'amafaranga y'amanyarwanda (4,000,000Frw) kugira ngo babashe kujyana uyu mwana wabo kuvurirwa mu Buhinde. Yavuze ko n'uyu munsi babonye ayo mafaranga bahita bamujyanayo. Yashimiye cyane abantu babafashije ubushize abasabira umugisha ku Mana. Mbabazi Liliane yiseguye ku bantu kuba yongeye kubasaba inkunga, avuga ko nawe atari we ahubwo ari ubushobozi bucye. Yagize ati:

Ubu ngubu mu by'ukuri ubona ko hari icyahindutse kuko ubona ko (Iranzi Ndahiro Isaac) yatangiye ishuri, ageze muwa kabiri w'amashuri y'incuke ariko ntabwo aragenda afite imyaka itanu, arakambakamba. Kubera ko igihe nari namujyanye mu Buhinde bagombaga kumukorera operation (kumubaga), bagombaga no kumubaga mu itako (...) N'uyu munsi mbonye itike nagenda. Naherukagayo muri 2016. Icyo nifuza ku bantu ni bwa bufasha, baramfashije banyihanganire kuba nkomeje kubasaba ubufasha ni bwa bushobozi ntafite, ubu hakenewe nka miliyoni enye.

Isaac Iranzi

Iranzi Isaac Ndahiro arimo gukira ukurikije uko yari ameze mbere

Isaac Iranzi

Iranzi Isaac Ndahiro yatangiye ishuri ageze mu wa kabiri w'amashuri y'incuke

Ukeneye kugira ubufasha ugenera uyu muryango ukabasha kujya kuvuza Iranzi Ndahiro Isaac, wahamagara cyangwa ukohereza ubufasha kuri numero ikurikira:0783790535. Konti ya Banki wanyuzaho ubufasha bwawe ni :401-2025348-11 yo muri BANKI Y'ABATURAGE y'u Rwanda(Banque Populaire du Rwanda).

Ubushize ubwo uyu mwana yajyanwaga mu Buhinde, uwitwa Kabaka Modeste yaje kumenya iyi nkuru y’uyu mwana binyuze mu itangazamakuru ritahwemye kumutabariza, akorwa ku mutima yiyemeza gutabara ubuzima bwe. Tariki 08 Werurwe 2016 ni bwo Kabaka Modeste yahaye ababyeyi ba Iranzi Isaac Ndahiro ibihumbi bitatu by’amadorali y’Amerika (3.000$) ni ukuvuga agera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana abiri n’ibihumbi mirongo inani y’amanyarwanda (2.577.000 FRW).

Kabaka Modeste akomeza avuga ko nyuma yo kumenya uburwayi bwa Mbabazi Isaac yagiye kumusura asanga ari umwana uzi ubwenge kandi utarakozweho n’uburwayi yavukanye. Ubwo yari yasuwe na Inyarwanda.com tukamubaza uko yagize igitekerezo cyo gufasha uyu mwana, Kabaka Modeste yagize ati “Nagiye gusura umuryango we, nganira nabo, ndetse na Isaac ubwe. Ni umwana ubona afite ubwenge cyane, uko yavutse ntacyo byatwaye ubwonko bwe, afite ubwenge buzima, twahisemo kumuha amahirwe nk’uko natwe twayahawe kugira ngo na we azabashe kugira icyo yimarira akimarire umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange

Umugiraneza yatanze asaga 2.000.000 kugira ngo Iranzi wavukanye uburwayi budasanzwe ajyanwe kuvurizwa  mu Buhinde

Kabaka Modeste avuga ko yasanze Isaac Iranzi Ndahiro afite ubwenge budasanzwe

Kabaka Modeste yakomeje agira ati: "Mu mushobozi ntabwo navuga ko mfite bwinshi, ariko ubuzima bw’umuntu nibwo bukwiriye gushorwamo ibishoboka byose kuko ni ikintu gikomeye. Nabiganiriye n’umudamu wanjye, tubyemeranyaho. Twari dufite ibibazo byinshi byo gukemura ariko twahisemo kiriya kuko natwe ibyo twagiye tugeraho ku buryo bumwe cyangwa ubundi natwe twagiriwe neza n’abantu batandukanye. Ni uburyo rero bwo gusubiza iyo neza twagiriwe. Yunzemo ati:

Gutanga ntabwo watanga icyo udafite, ibyo natanze ni uko twari tubifite ariko hari byinshi umuryango uba ukeneye mu mibereho yawo ya buri munsi, gutera imbere ,na Rebero dukoramo tuba dukeneye amafaranga yo kuyiteza imbere ariko hari ibintu bitihanganirwa, cyane cyane iyo ubona umwana muto  ashobora gutakaza ubuzima, kandi hari icyo wakora. Hari igihe bisaba ko watanga ari uko wasaguye ariko iyo ari ubuzima bw’umuntu ntamahitamo yandi uba ufite.Uriya mwana yari akeneye ubuzima, icyo kihe ntakundi kubara kwagombaga  kubaho, hihutirwaga kumufasha kubona ubuvuzi agakira akabaho nk’abandi.

Iranzi

Iranzi Isaac mbere yuko ajyanwa mu Buhinde ku nshuro ya mbere

Iranzi

Iranzi nyuma y'uko avuye kwivuza ku nshuro ya mbere

Isaac IranziIsaac Iranzi

Isaac Ndahiro Iranzi hamwe na mama we

Ukeneye kugira ubufasha ugenera uyu muryango ukabasha kujya kuvuza Iranzi Ndahiro Isaac, wahamagara cyangwa ukohereza ubufasha kuri numero ikurikira:0783790535. Konti ya Banki wanyuzaho ubufasha bwawe ni: 401-2025348-11 yo muri Banki y'abaturage y'u Rwanda (Banque Populaire du Rwanda).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND