RFL
Kigali

KIGALI: Hatangijwe urubuga rufite intego yo kumenyekanisha umuco n'ubukerarugendo by'u Rwanda na Afrika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/01/2018 14:30
0


Mu Rwanda hatangijwe urubuga (Platform) ruzakoreshwa mu kumenyekanisha ibyiza by'u Rwanda n'ibya Afrika mu bukerarugendo, umuco n'ibindi bitandukanye. Gutangiza uru rubuga byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 5/1/2018.



Ni urubuga rwiswe Deiplaces rukaba rusanzwe rukorera muri Uganda ndetse no muri Kenya aho abantu barushyiraho amakuru ajyanye n'umuco n'ubukerarugendo mu rwego rwo kumenyekanisha ibyiza biri muri ibyo bihugu. Umuntu yinjira muri uru rubuga akabasha gushyiraho amafoto cyangwa amashusho n'andi magambo ayaherekeje, akabikora mu ntego yo kumenyekanisha ibikorwa/ahantu runaka mu bijyanye n'umuco n'ubukerarugendo by'Afrika. 

Ku bijyanye no kuba abagize igitekerezo cyo gutangiza uru rubuga bavuga ko umushinga wabo ari uw'Afrika yose, nyamara kugeza ubu bakaba bamaze kuwugeza mu bihugu bitatu, babajijwe n'abanyamakuru igihe bazagerera mu bindi bihugu, batangaza ko batahagerera icyarimwe, gusa ngo nyuma yo gutangiza uru rubuga mu Rwanda, bazakomeza kujya no mu bindi bihugu bya Afrika kimwe nuko n'abo ku yindi migabane bazaba bemerewe kurukoresha.  

Ibi byatangajwe mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye mu gitondo cy'uyu wa Gatanu tariki 5/1/2018 kikabera i Remera kuri Hilltop Hotel. Abari bayoboye iki kiganiro ni Murokore Moses uhagarariye Deiplaces mu Rwanda, Dr Paul Mwangi ushinzwe iterambere (Business Development Manager) na Moses Matovu ukora nka 'Product Manager" muri uru rubuga rufite intego yo kumenyekanisha umuco n'ubukerarugendo rwa Afrika. Uru rubuga rutangijwe mu Rwanda nyuma yo gutangiza muri Uganda tariki 4/12/2017. 

Intego ya Deiplaces ngo ni uguteza imbere umuco wa Afrika ndetse n'ubukerarugendo rwa Afrika kuruta uko byavugwa n'abanyamahanga bataba muri Afrika. Murokore Moses, uhagarariye Deiplaces mu Rwanda yagize ati: "Niba umuntu yagiye ahantu runaka azajya yifashisha uru rubuga amenyekanishe ibyiza yahasanze. (...)Tuvuge niba wasohoyeke muri Hilltop hotel, uzatangaza amakuru yaho neza nk'umuntu wari uriyo bitandukanye n'uwayatanga kandi atarahagera." Yakomeje avuga ko amakuru azasakara henshi mu gihe byaturutse ku muntu wavuze ukuri ku byo yiboneye n'amaso ye, akaba yagaragaza n'amafoto.

Kuki bahisemo kumenyekanisha umuco n'ubukerarugendo?

Murokore Moses yakomeje agira ati; "(Deiplaces) irenda gukora nka facebook ariko yo ni ukugaragaza uko ubona ibintu." Abajijwe n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com impamvu bahisemo kumenyekanisha umuco n'ubukerarugendo, yavuze ko babitewe nuko ibyo uko ari byo bibiri ari byo byihariye ubukungu bwa Afrika. Yagize ati: "Iyo tuvuze ubukerarugendo n'umuco, akenshi usanga ari ho ubukungu buhagaze. (...) Buri muntu amaze kumenya ko agomba guteza imbere ibyo bikorwa (umuco n'ubukerarugendo), u Rwanda rushobora kuva mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere rukajya mu bihugu bikize cyane ku isi."

Bizagenda gute nihagira utangaza amakuru mabi cyangwa se amakuru atariyo?

Murokore Moses asubiza ikibazo yari abajijwe n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yagize ati: "Ibyo turanabibona no kuri Facebook, abantu baza bagatanga amakuru atariyo wenda umwe akaba yaza anatukana, muri uru rubuga harimo system ibikurikirana kuburyo ikintu kitaricyo ushobora kugihagarika, niba nje nkavuga u Rwanda nabi uko rutari, uru rubuga rufite sysyem ihita ihagarika ayo makuru atariyo."

Moses

Moses Murokore ubwo yasobanuraga byinshi kuri uru rubuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND