RFL
Kigali

Ubwongereza:Wari uziko hari amagambo abo mu muryango w’i bwami batemerewe kuvuga ?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/04/2018 14:17
0


Iyo winjiye mu muryango wa cyami mu Bwongereza uba ugomba kugira inshingano nshya n’amategeko yo kubahiriza nko kwifotora (kwifata selfie) biba amateka ,ndetse n’imyitwarire iba igomba guhinduka.



Usibye imigenzereze ihinduka n’imivugire ndetse n’ibyo uvuga biba bigomba guhinduka, aya ni amwe mu magambo cg imvugo uba utemerewe gukoresha iyo winjiye muri uyu muryango wa cyami.

Mu gitabo cye Watching the English”umugabo witwa Kate Fox asobanura ko umuryango w’i bwami hari amagambo ufata nk’akoreshwa n’abaciriritse bityo I bwami bibujijwe kuyakoresha mu mivugire yabo ya buri munsi.

1.Toilet(ubwiherero)

Ni ijambo ry’icyongereza rishobora kugira  ubusobanuro bwinshi,iyo risobanuye ubwiherero ,I bwami ntibashobora kurikoresha ndetse unarikoresheje utanga ibisobanuro bihambaye,bakoresha ijamb loo cyangwa lavatory.

2.Tea(ifunguro rya nijoro)

Ubusanzwe hirya no hino mu bwongereza ifunguro rifashwe hagati ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 PM) na saa moya z’ijoro (7:00PM) baryita  Tea(Icyayi) ibwami, iyi ni imvugo y’abaciriritse, winjiye mu muryango w’I bwami ugomba kuryita dinner cyangwa super (ifunguro rya nijoro).

3. Pardon(gusubirishamo icyo utumvise neza)

Pardon ni rimwe mu magambo maremare aba mu kibonezamvugo cy’i bwami,niba utumvise neza icyo umuntu akubwiye ,ntukwiye kugira uti pardon ?,ahubwo ugira uti sorry ?

4. Posh (ikintu kirenze mu bwiza )

Iri jambo rikoreshwa i bwami bashaka gusobanura ikintu cy’itandukaniro mu bwiza aho gukoresha ijambo smart nk’uko rikoreshwa na ba rubanda rwa giseseka mu bwongereza.

5.Mama na Papa

Ubusanzwe mu bwongereza cyangwa na hano mu  Rwanda ushobora gutebya ukita umubyeyi wawe uti « mucyecuru cyangwa muzehe » mu muryango wa cyami w’ubwongereza ugeregeje ibi ujyanwa mu nteko y’umuryango ukagawa yewe ukaba wanagawa.

Ku myaka iyo ariyo yose uba utegetswe kwita umubyeyi wawe « mama cg papa »,kugeza ubu igikomangoma Charles  w’imyaka 69 agomba kwita nyina umwamikazi Elizabeti wa II « mama »ntiyemerewe kumuha akabyiniriro ako arik kose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND