RFL
Kigali

Amajwi y’agateganyo y’abanyarwanda bose batoye yerekanye ko Paul Kagame yatsindiye kuba Perezida w'u Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/08/2017 22:27
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2017 ni bwo hatangajwe amajwi y’agateganyo y’abanyarwanda bose batoye umukuru w'igihugu. Paul Kagame wari uhagarariye FPR Inkotanyi ni we watsinze amatora agira amajwi 98.63%.



Nkuko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yabitangaje, amatora ya Perezida w’u Rwanda yabaye tariki 3-4 Kanama 2017 yitabiriwe n’abanyarwanda 6 897 067. Paul Kagame yatowe n’abantu 6 650 722 bangana na 98.63%.

Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga ni we wabaye uwa kabiri atorwa n’abantu 49117 bangana na 0.73%. Dr Frank Habineza wari uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR/Democtatic Green Party of Rwanda) yabaye uwa gatatu atorwa n’abantu 31633 bangana na 0.47%.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko Paul Kagame yatsinze amatora ya Perezida, gusa ngo amajwi ya burundu w’ibyavuye mu matora azatangazwa mu minsi irindwi iri imbere. Nyuma y’itangazwa ry’aya majwi y’agateganyo, abanyarwanda benshi hirya no hino bari mu byishimo bikomeye aho bishimiye ko Paul Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi.

Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, Anastase Murekezi ni umwe mu bagize icyo bavuga ku ntsinzi ya Paul Kagame. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yavuze ko yishimiye cyane intsinzi ya Paul Kagame kuko ari intsinzi y’andi mashyaka 8 yari ashyigikiye FPR Inkotanyi ndetse ikaba n’intsinzi y’abanyarwanda bose. Yagize ati: "Twishimiye intsinzi ya Nyakubahwa Paul Kagame, ni itsinzi ya FPR Inkotanyi, amashyaka 8 bafatanyije n’abanyarwanda bose. Imihigo irakomeje."

Paul Kagame yatorewe kuba Perezida ashimira abantu banyuranye bamubaye hafi mu kwiyamamaza

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda (Ibumoso) n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Munyaneza Charles (Iburyo)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND