Ku myaka 61 y’amavuko Senji Nakajami ubuzima bwe bwabaye bushya ubwo yahuraga na "Saori", umukunzi we mushya ariko utari umuntu usanzwe ahubwo n’igipupe gifite ishusho y’umuntu w'igitsinagore.
Senji Nakajami ni rwiyemezamirimo w’umuyapani akaba asanzwe yarashinze urugo ndetse akaba afite abana babiri b’abahungu, ariko ntabwo abana n’umuryango we kubera akazi ke. Ibi ni nabyo byatumye uyu musaza yigira inama yo kugura igipupe (poupée d'amour) mu rwego rwo kwimara irungu.
Aha Senji arimo arirebera televiziyo hamwe n'umukunzi we w'igipupe
Nyuma y’igihe yibanira n’iki gipupe, uyu musaza ngo asanga kimaze kugira umwimerere wa muntu, ndetse ngo ntabwo yiteguye kumva umuntu umubwira iby’umuryango we.
Aragisohokana akakigurira imyenda myiza
Senji Nakajami ntatinya rwose kwambika iki gipupe imyambaro y’agaciro y’igitsinagore maze bagatemberana aho akunze kugitwara mu ntebe y’amapine cyangwa mu modoka ye, yewe ngo iyo yicaye areba televiziyo nabwo baba bari kumwe, udasize ko ubu basigaye baniraranira mu buriri bumwe.
Ntabwo yantenguha na rimwe. Nibagiwe imibanire n’abantu b’iki gihe. Nta mitima bagira. Kuri njyewe asobanura(uyu mukunzi we w’igipupe)byinshi kurusha kuba ari igipupe. Akenera ubufasha ariko ni umukunzi mwiza hamwe nawe(igipupe cye)dusangira ibihe by’agaciro. Ubuzima bwanjye yabugize bwiza. Senji Nakajami
Barasohokana bakarya ubuzima, Senji akumva nta bunsi buzima bumurutira ubwo abanamo n'igipupe cye
Senji avuga ko yaboneye umunezero udasanzwe kuri uru rukundo rwe rushya kuko azi neza ko uyu mukunzi we adakeneye amafaranga ye(ibyo urubyiruko rukunze kwita gukura amenyo).
Iyo agiye mu modoka arabanza akacyambika umukandara ko kitagira ikibazo
Aha yari agiye kucyuhagira
Senji umwanya munini awumara yita kuri uyu mukunzi we utangaje
Aha yari yajyanye 'cherie' we mu iduka kugirango amuhitiremo ubwoko bw'imisatsi yo kurimba imubereye
Urukundo rwe rwose yaruhebeye iki gipupe
Aha bari basohokeye ku nkengero y'ikiyaga
Yahisemo guhuza urugwiro n'iki gipupe mu rwego rwo kwiyibagiza kuba kure y'umugore we n'umuryango
Ngayo ng'uko ibya Senji Nakajami n'igipupe cyamutweye umutima na roho
Nkuko Japan Times yabitangaje ibipupe nk’ibi bikozwe nk’umuntu nyamuntu bigura hejuru y’amadorali 5000$(ni ukuvuga asaga miliyoni 4 n’ibihumbi 200 mu mafaranga y’u Rwanda), bikaba biboneka mu muko atandukanye ku masoko yo mu Bushinwa. Ibi ngo bikaba byaba amahitamo meza ko bagabo barambiwe kubana n’abagore babo.
TANGA IGITECYEREZO