Umukobwa w’umuherwe ukomoka muri Afrika y’Epfo ariko uba mu gihugu cya Uganda witwa Zari, bikomeje kugaragara ko bidasubirwaho hari umubano wihariye hagati ye na Diamond ndetse ko hari ikihishe inyuma y’ibihe bagiranye mu minsi ishize n’ubwo Diamond we yavuze ko nta bijyanye no kuryamana nawe birimo.
Nyuma y’uko mu minsi ishize twabagejejeho inkuru ivuga ko hari ibimenyetso byerekana ko Diamond yaba yarasimbuje umukunzi we Wema Sepetu umuherwe witwa Zari, haje ikimenyetso simusiga kigaragaza ko ibyabo bifite intera byagezeho, aya akaba ari amafoto yagiye hanze aho Diamond n’uyu mukobwa w’umucuruzikazi ukize cyane muri Uganda bafotowe basomana mu buryo bwimbitse, ibi bikaba bikomeje gushimangira ko hari ibindi byihishe inyuma y’umubano wabo bitari ibijyanye n’akazi nk’uko Diamond aherutse kubitangaza.
Diamond n'uyu mukobwa Zari bafotowe basomana byimbitse
Mu minsi micye ishize ubwo amafoto ya Zari yajyaga hanze ari kumwe na Diamond, byatangiye kuvugwa ko baba bari mu rukundo ndetse ko Diamond yabonye uyu mukobwa w’umuherwe akava mu bye kuburyo yahisemo guhita areka umukunzi we bari bamaranye igihe uzwi ku izina rya Wema Sepetu; uyu munyatanzaniyakazi ukina filime akaba yaranigeze kuba Miss Tanzania akaba yanafatwaga nk’umugore wa Diamond wo mu gihe kiri imbere dore ko na Diamond ubwe atatinyaga kwerekana ko uyu mukobwa yamutwaye umutima.
Diamond na Zari bagiranye ibihe byiza mu mujyi wa Dar Es Salam
Ubwo Diamond yabazwaga ibye na Zari, yatangaje ko barimo gufatanya ubushabitsi (business), ko bafite imishinga barimo gukorana ariko bakaba ntabyo bakora bijyanye no kuryamana nk’uko abantu babivuga. Gusa n’ubwo yabihakanye agatsemba, amafoto yabo basomana yabaye ikimenyetso cyerekana ko ibyabo byafashe indi ntera ndetse hari n’amakuru yemeza ko bamaranye iminsi isoza iki cyumweru dusoje muri Hoteli yitwa Double Tree muri Tanzaniya iherereye mu mujyi wa Dar-Es-Salam.
Diamond asanzwe yerekana mu ruhame ko akundana na Wema Sepetu
Bivugwa ko Diamond na Zari bahuriye bwa mbere mu ndege ubwo Diamond yavaga muri Afrika y’Epfo naho Zari avuye mu kiruhuko mu gihugu cya Zimbabwe, bagihura bakaba barahuje kuburyo kuva icyo gihe umubano wa Diamond n’umukunzi we bari basanganwe wahise uzamo agatotsi.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO