Jean Sayinzoga witabye Imana kuri pasika tariki 16 Mata 2017 ku myaka ye 75, yashyinguwe kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2017 mu irimbi rya Rusororo mu muhango witabiriwe n’abantu benshi barimo n’abayobozi bakuru b’igihugu.
Mu bayobozi bakuru b’igihugu bitabiriye umuhango wo gushyingura Maitre Jean Sayinzoga harimo Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, Minisitiri w'ingabo Gen.James Kabarebe, Madamu Jeannette Kagame n'abandi.
Nyakwigendera Jean Sayinzoga azakomeza kwibukwa nk’uwabaye ingenzi mu kubaka igihugu binyuze mu gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero hamwe n’abahoze mu mutwe wa FDLR batahuka bagacishwa mu ngando bamwe bagasubizwa mu buzima busanzwe, nk’umuyobozi wa Komisiyo yari ibishinzwe.
Azakomeza kwibuka cyane kandi nk’uwgize uruhare runini mu kubaho kwa Karate mu Rwanda ndetse n’i Burundi ari impunzi. Akamara igihe kinini ari ku rwego rwo hejuru kurusha abandi mu Rwanda kuri Dan esheshatu (ubu zagezweho na Me Sinzi Tharcisse).
Mu gitambo cya Misa yo kumusezeraho no kumusabira muri Regina Pacis i Remera umwana we Betty Sayinzoga yavuze ko se atigeze yifuza ko hari ubabara natabaruka kuko azaba arangije imirimo ye, kandi ko batazarata amashuri yize kuko atazaba agiye gusaba akazi.
Jean Sayinzoga yibukwa nk’uwashinze Club ya Karate yitwa Puma, yatoje abantu benshi barimo ubu n’abakuru umukino wa Karate. Yafashije benshi bahoze muri FDLR batashye bagasubizwa mu buzima busanzwe abandi bakinjizwa mu ngabo z’igihugu, yafashije kandi abamugariye ku rugamba gusubira mu buzima busanzwe bakabaho neza nk’uko babitanzemo ubuhamya mi ijoro ry’ejo ryo kumuvuga ibigwi n’imyato iwe mu rugo.
Uruhare rwe mu iterambere ry’u Rwanda abafashe ijambo barimo na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka bavuze ko ruzahora ruzirikanwa.
AMAFOTO Y'UMUHANGO WO GUSHYINGURA JEAN SAYINZOGA
Abakarateka nibo bamanuye isanduku y’umurambo we bayegereza imva
Hano ni mu kiriziya kuri Regina Pacis aho benshi bari baje gusezera kuri Sayinzoga
Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Sayinzoga
Minisitiri Kaboneka ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Abuzukuru ba nyakwigendera Jean Sayinzoga
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye za Leta
Padiri yahesheje umugisha imva yakiriye umurambo wa Sayinzoga
Hari abantu benshi cyane
Isanduku igiye kururutswa
Umwe muri bashiki be atera amazi y’umugisha ku mva ye
Bashiki ba Sayinzoga ubwo bamusezeragaho
Mushiki we bakurikirana Louise Abimana ashyira indabo ku mva ya musaza we
Minisitiri w’Intebe ahabwa indabo zo gushyira ku mva
Minisitiri w'Intebe aha icyubahiro nyakwigendera Sayinzoga
Minisitiri Francis Kaboneka ashyira indabo ku mva ya Jean Sayinzoga
Francois Ngarambe umunyamabanga mukuru wa RPF Inkotanyi ashyira indabo ku mva
Maj Gen Ngendahimana na Musemakweli baha icyubahiro Sayinzoga
Abo bakinanye Karate cyera bamusezeraho, Sensei Fidel Karangwa, Sensei Froduard na Sensei Sinzi Tharcisse
Irimbi rya Rusororo
Src: UMUSEKE.RW
TANGA IGITECYEREZO