Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2017, Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamarije mu karere ka Nyamasheke yakiranwa urugwiro rwinshi. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2017 yari yiyamamarije muri Rusizi aho yakiriwe n'imbaga y'abaturage bakamugaragariza ko bamuri inyuma mu matora ya Perezida..
Iki gikorwa cyo kwiyamamaza Paul Kagame yakoreye mu karere ka Nyamasheke kitabiriwe n'abaturage babarirwa mu bihumbi bari bishimiye cyane kumwakira ndetsd bamugaragariza ko ari we mahitamo yabo mu matora ya Perezida azaba tariki 3-4 Kanama 2017. Habayeho kandi n'umwanya wo kwidagadura, abaturage b'i Nyamasheke basusurutswa n'abahanzi banyuranye bari baherekeje Paul Kagame muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya w'umukuru w'igihugu.
Paul Kagame yakiranwe urugwiro rwinshi i Nyamasheke
Biteganyijwe ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame mu turere tunyuranye bikomeza bikabera ahantu hatandukanye mu gihugu. Kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2017 hateganyijwe ikiruhuko, nyuma ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame bizakomeze kuwa mbere tariki 31 Nyakanga 2017, aho biteganyijwe ko aziyamamariza mu karere ka Burera na Gakenke.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE I NYAMASHEKE
Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru
Ab'i Nyamasheke bati "Aho ujishe igisabo, ntuhatera ibuye"
Abahanzi mu gususurutsa abaturage
Jay Polly i Nyamasheke
Humble Jizzo, Senderi na Riderman
Paul Kagame ubwo yari ageze i Nyamasheke,.. yasuhuje abaturage
Depite Bamporiki yari yaherekeje Paul Kagame i Nyamasheke
Paul Kagame yari yaherekejwe n'umuryango we
Habayeho n'umwanya wo kwidagadura
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI
AMAFOTO: Ashimwe Constantin / Inyarwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO