RFL
Kigali

MU MAFOTO 200: Paul Kagame yiyamamarije mu karere ka Nyamasheke yakiranwa urugwiro rwinshi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/07/2017 16:02
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2017, Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamarije mu karere ka Nyamasheke yakiranwa urugwiro rwinshi. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2017 yari yiyamamarije muri Rusizi aho yakiriwe n'imbaga y'abaturage bakamugaragariza ko bamuri inyuma mu matora ya Perezida..



Iki gikorwa cyo kwiyamamaza Paul Kagame yakoreye mu karere ka Nyamasheke kitabiriwe n'abaturage babarirwa mu bihumbi bari bishimiye cyane kumwakira ndetsd bamugaragariza ko ari we mahitamo yabo mu matora ya Perezida azaba tariki 3-4 Kanama 2017. Habayeho kandi n'umwanya wo kwidagadura, abaturage b'i Nyamasheke basusurutswa n'abahanzi banyuranye bari baherekeje Paul Kagame muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya w'umukuru w'igihugu. 


Paul Kagame yakiranwe urugwiro rwinshi i Nyamasheke

Biteganyijwe ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame mu turere tunyuranye bikomeza bikabera ahantu hatandukanye mu gihugu. Kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2017 hateganyijwe ikiruhuko, nyuma ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame bizakomeze kuwa mbere tariki 31 Nyakanga 2017, aho biteganyijwe ko aziyamamariza mu karere ka Burera na Gakenke. 

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE I NYAMASHEKE


Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru

Ab'i Nyamasheke bati "Aho ujishe igisabo, ntuhatera ibuye"

Abahanzi mu gususurutsa abaturage


Jay Polly i Nyamasheke

Humble Jizzo, Senderi na Riderman

Paul Kagame ubwo yari ageze i Nyamasheke,.. yasuhuje abaturage

Depite Bamporiki yari yaherekeje Paul Kagame i Nyamasheke

Paul Kagame yari yaherekejwe n'umuryango we

Habayeho n'umwanya wo kwidagadura

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Ashimwe Constantin / Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND