RFL
Kigali

G.S Sainte Bernadette de Save ni yo yareze imfura mu bakobwa b’abanyarwandakazi bakandagiye mu ishuri- TWAYISUYE

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/03/2017 12:20
11

Urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Berenadetta ni kimwe mu bigo by’amashuri bifite izina ntayegayezwa bitewe n’ubumenyi buherekejwe n’uburere iki kigo kimaze imyaka 79 gitanga, by’umwihariko iri shuri niryo rya mbere ryabashije guha uburezi umwana w’umukobwa mu Rwanda.

Cyera ubwo abazungu bazaga mu Rwanda, uburezi ntibwatangiye ku bana b’ibitsina byombi kuko mu mashuri yisumbuye habashaga kujyamo abahungu gusa naho abakobwa bakagarukira mu mashuri abanza. Ibi byateye amatsiko INYARWANDA, duhitamo kwigerera kuri iki kigo cyabaye intangiriro y’uburezi ku mwana w’umukobwa. Abahize bahita ku 'ISOKO ISUMA UBWENGE'. 

Iyo ukigera muri iki kigo, usanga ibintu byose bituje ndetse nta muntu ucaracara kuko abanyeshuri baba bari mu ishuri, ushinzwe kwakira abashyitsi aba ari mu biro hafi y’amarembo manini abantu bose binjiriramo nuko akagufasha kubona ikikugenza. Ubwo twageragayo, twakiriwe n’umuyobozi w’iki kigo Soeur Mukandoli Immaculée.

Mukandoli

Soeur Mukandoli Immaculée, umuyobozi wa Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Mu ncamake uyu muyobozi yaduhaye, Groupe Scolaire Sainte Bernadette Save yatangiye muri 1938, iba ikigo cya mbere gitanga uburezi ku bakobwa, gitangizwa n’ababikira bera b’Umwamikazi wa Afurika (Soeurs Notre Dame D’Afrique). Ryatangiye ari ishuri ry’inderabarezi (Ecole normale) ritangirana n’abanyeshuri 21, harangiza 18 muri bo, barangizaga bafite D3, bigenda bikura. Mu 1976 iri shuri ryaje guhindura izina ryitwa Groupe Scolaire Save Filles kugeza mu 1992.

Mu mwaka wa 1992 nibwo iri shuri ryaje kwemera n’abanyeshuri b’abahungu niko guhita rihindura izina mu 1993 ryitwa Groupe Scolaire Sainte Bernadette kugeza ubu. Ubu iki kigo kiyoborwa n’ababikira bo mu muryango wa Benebikira. Iri shuri ryagiye rigira amashami menshi atandukanye, arimo  Inderabarezi, indimi, ubunyamabanga, Ubukungu, Ubumenyamuntu, Imibare n’ubugenge, Ibinyabuzima n’ubutabire. Kugeza ubu hari aya mashami:

Icyiciro rusange (Ordinary Level)

MEG (Mathematics-Economy-Geography), Imibare, Ubukungu, Ubumenyi bw’isi

HEL (History-Economy-Literature) Amateka, Ubukungu, Ubuvanganzo

PCM ( Physics-Chemistry-Mathematics) Ubugenge, Ubutabire, Imibare

MCB (Mathematics-Chemistry-Biology) Imibare, Ubutabire, Ibinyabuzima.

Uko imyaka yagiye itanbuka niko iki kigo cyagiye gihindura ibintu bimwe na bimwe mu rwego rwo gukomeza gutanga uburezi bujyanye n’igihe. Muri iyi minsi ya none iki kigo kiri gushishikariza abana b’abakobwa gukunda ‘Sciences’, dore ko n’ubwo abana bose bahawe amahirwe angana mu mashuri ariko hari abagitinya bakumva ko ‘Sciences’ ari iz’abahungu, gusa ngo muri Sainte Bernadette umuyobozi abona abanyeshuri be b’abakobwa bakunda ‘sciences’ kuko hari n’abuzuza ibizamini bya leta benshi.

Iki kigo kibarurwa mu bigo bya kiliziya gatolika bifashwa na leta. Soeur Mukandoli Immaculée umaze imyaka irenga 10 ayobora iki kigo avuga ko ikintu cya mbere kimushimisha mu myaka amaze ayobora iki kigo ari ukurera abana ukabona uko bakura mu bwenge, mu gihagararo no kuri roho ndetse ngo abenshi bavuye muri Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save bahagaze neza hanze aha ndetse uhavuye aho umushyize hose arangiza inshingano ze neza.

Soeur Mukandoli Immaculée avuga ko kurera abana ari umurimo ushimisha kuko utanga imbuto zigaragara ariko ngo ntibyoroshye cyane cyane ko hari ibyo ukorera abana bakabifata nko kubabuza uburenganzira bitewe n’imyaka yabo ariko bakazabona akamaro bkabyo bamaze kuva ku ntebe y’ishuri, ariyo mpamvu ngo bakora uko bashoboye ngo abana ntibavane ubwenge gusa mu ishuri ahubwo bahavane n’imyitwarire n’imitekerereze ikwiye.

Reba mu mafoto uko iki kigo kimeze nyuma y’imyaka 79 kimaze kibayeho, byinshi bygiye bihindukana n’imyaka:

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Hafi y'amarembo ya G.S Ste Bernadette

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Ugitunguka mu marembo

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Ukigeramo imbere hari urukuta ruriho urwibutso rw'abazize jenoside yakorewe abatutsi bo muri iki kigo

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Abashyitsi baca muri ibi biro

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Ahahoze direction

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Aha niho hari direction ubu

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Aha ni mu masaha ya saa sita, abanyeshuri bamwe bari kurya, abarangije kurya nabo bari mu bindi bitandukanye

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Iyi ni inzu yo kuraramo y'abakobwa

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Hakurya ni mu nzu abanyeshuri bariramo

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Aha ni amashuri yigirwamo, abanyeshuri bahita muri 'campus'

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Inyuma y'amashuri hari agashyamba

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Aho abanyeshuri banika imyenda

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Andi mashuri yo mu ruhande rwa ruguru, abanyeshuri bahita muri 'cartier'

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Aha hagiye hari imiryango irimo ibikorwa bitandukanye nka computer lab, inzu y'ibitabo, ahateranira abarimu n'ibindi

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Aha ni mu nzu ntoya yo gusengeramo (chapelle)

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Iki kigo gifite ubusitani bwiza cyane

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Izi ni za laboratwari

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Iyi ni inzu y'imyidagaduro

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Mu nzu y'imyidagaduro hamanitsemo ishusho ya Bernadette Soubirous, umutagatifu iki kigo cyitiriwe

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Iki ni ikimenyetso cy'ibonekerwa rya Bernadette Soubirous w'i Lourdes

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Abanyeshuri baza gusengera aha hantu buri mugoroba 

Ni uku biba bimeze iyo uri imbere muri Ste Bernadette

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Aha ni ku marembo usohoka

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Inzu y'imyidagaduro uyirebeye hanze ku marembo y'ikigo

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Ku macumbi y'abahungu, urebeye inyuma y'ikigo ku marembo

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Kera hahoze hubakishije urugo rwa sipure

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Hirya hubatse amacumbi y'abarimu

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Inyuma haba hahinze imboga zitandukanye

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Aho iki kigo kigabanira n'abaturanyi, ahakurikiyeho ni mu kigo cy'ababikira

Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Amafoto: UDAHOGORA Vanessa Peace @Inyarwanda

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Agaba Bruno7 years ago
    Many thanks go to the Headteacher, Sr, Mukandori for upholding the highest academic standards and moral values of St. Bernadette, school of Excellence. What a pleasure to know that we still have schools of virtue in our society that have not yielded to the standards of the broken society all in the name of giving chore, much needed, helpful and relevant education to a Rwandan Child! That's what Ste. Bernadette has done over the years, sound academic performance, undoubted high levels of discipline, cultural, traditional values and God driven setting that definitely nurtures the citizens we need. We continue to applaud Ste. Bernadette, the Administration, Parents, students and the entire Rwandan society that continue to make the dreams of Ste. Bernadette realized and fulfilled. Always grateful, Bruno.
  • Fina7 years ago
    yeweeee, murakoze cyane pe. Ni Sainte Bernadette de Save kbs. Mpaheruka 1999 nsoza tronc commun, tuyoborwa na soeur Anna Beatha. Nkibuka cyane na soeur Dominique. Ndahakunda harandeze cyane ndetse n'abisengeneza banjye.
  • Inzobere7 years ago
    Ubutaha muzadushakire amakuru ya Ecole Notre Dame de la Providence yo Ku Karubanda yahoze yitwa Ecole Sociale de Karubanda
  • 7 years ago
    YOOOOOOOOOOOO j meurs de nostalgie disi 1999-2005 na soeur Anna Beatha.
  • Jean7 years ago
    I am really honored to have gained skills from this esteemed high school ... G.s.. Saint Bernadette Save Isoko isuma ubwenge .....amahoro nimigisha kubayobozi ndetse nabayoborwa. ..ababyeyi and abanyeshuri.
  • ELIAS7 years ago
    Ohh well!!! that's really wonderful to see our school of excellence continuing to build its name. we are proud of being the part of gssb save blessed be our school,young brothers and Headteacher and all the staff.
  • gogo7 years ago
    yoooo! ishuri ryacu disi mpaheruka 2007 ariko mukandori twamutinyaga kubi
  • Richard7 years ago
    Save, eh, Save, Isoko Isuma! Save yacu indatirwabahizi, iyo rugira yagwirije ishyanga, akanayishinga inyange Berenadeta hh. Twita twese urugero mu bakobwa.......!! Genda injwangwe wari Nziza none wabaye nziza kurushaho!!
  • 7 years ago
    Murakoze cyane.ubwenge ubutore uburere .Good i remember .Anna beata' Dominique ......Hariheza Ubu harushijeho.Je suis fière d'être en internat.mukomere mwese abahize.god bless you.
  • Denise7 years ago
    Save isoko isuma
  • Donatha1 year ago
    Naharangirije secondaire 2017,sinzibagirwa na rimwe soeur Mukandori Immaculee!

Inyarwanda BACKGROUND