N’ubwo hari byinshi telephone zigendanwa zo mu bwoko bwa smartphones zakemuye mu mibereho y’abantu ya buri munsi, haravugwa ko zateje ikibazo mu miganirire y’abantu aho usanga buri muntu uyifite ahora ayihugiyeho ntabone uko aganira n’uwo bari kumwe.
Mbere y’uko izi telephone ziza wasangaga ahantu hateraniye abantu benshi bahuje urugwiro ibiganiro ari byose.Ariko ubu uhura n’umuntu mwamara gusuhuzanya mwese mugahita mutangira gukanda muri za telephone zanyu ubwo ibyo kuganira bikaba bihereye aho.
Muri iyi nkuru, turifashisha amafoto yagiye afotorwa abantu hirya no hino ku isi agaragaza ukuntu izi telephone zatwaye abantu imitima ku buryo usanga bazihugiyeho aho kuganira hagati yabo.
Izi telefone zatwaye abantu mu buryo bukabije
Hari igihe abantu bahurira ahantu bakibagirwa icyabazanye bose bakigira muri telefone zabo
Izi telefone zishinjwa kurangaza abantu bakica akazi
Aho kuganira usigaye usanga abantu bibereye muri smartphones zabo
Izi telephone zijyamo ibintu byinshi ku buryo usanga abantu bahora bazirangariyemo
Ibiganiro bisanzwe bigenda bicika kubera izi telefone
Abahanga bavuga ko izi telefone zigira ingaruka mbi ku mibanire y'abantu
Ahantu hose usanga umuntu ahugiye muri smartphone ye
N'ubwo izi telefone zikoranye ikoranabuhanga usanga ziteza ikibazo mu mibanire y'abantu
Izi telefone kandi zongereye uburangare mu bantu
Ahantu hose usanga abantu bacecetse bahugiye muri telefone zabo
Aho kuganira no guhuza urugwiro usanga abantu bibereye muri telefone zabo
Iki kibazo kandi cyageze no mu Rwanda aho usanga uhura n'umuntu mudaherukana mwamara gusuhuzanya bikaba birangiriye aho mwese mukubika amaso muri za telefone zanyu.Mu byo abantu baba bahugiyeho cyane muri izi telefone harimo internet,whatsapp,imikino ibamo,ndetse n'ibindi byinshi bituma umuntu atava muri izi telefone.
Ese wowe wemeranya n'abavuga ko izi telefone zaciye umuco wo kuganira no guhuza urugwiro imbonankubone?
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO