RFL
Kigali

AMAFOTO agaragaza uburyo Telefone zo mu bwoko bwa smartphones zibangamiye umuco wo kuganira imbonankubone

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:20/10/2014 9:47
4


N’ubwo hari byinshi telephone zigendanwa zo mu bwoko bwa smartphones zakemuye mu mibereho y’abantu ya buri munsi, haravugwa ko zateje ikibazo mu miganirire y’abantu aho usanga buri muntu uyifite ahora ayihugiyeho ntabone uko aganira n’uwo bari kumwe.



Mbere y’uko izi telephone ziza wasangaga ahantu hateraniye abantu benshi bahuje urugwiro ibiganiro ari byose.Ariko ubu uhura n’umuntu mwamara gusuhuzanya mwese mugahita mutangira gukanda muri za telephone zanyu ubwo ibyo kuganira bikaba bihereye aho.

Muri iyi nkuru, turifashisha amafoto yagiye afotorwa abantu hirya no hino ku isi agaragaza ukuntu izi telephone zatwaye abantu imitima ku buryo usanga bazihugiyeho aho kuganira hagati yabo.

gf

Izi telefone zatwaye abantu mu buryo bukabije

gf

Hari igihe abantu bahurira ahantu bakibagirwa icyabazanye bose bakigira muri telefone zabo

gf

Izi telefone zishinjwa kurangaza abantu bakica akazi

fd

Aho kuganira usigaye usanga abantu bibereye muri smartphones zabo

rdes

Izi telephone zijyamo ibintu byinshi ku buryo usanga abantu bahora bazirangariyemo

fd

Ibiganiro bisanzwe bigenda bicika kubera izi telefone

fd

Abahanga bavuga ko izi telefone zigira ingaruka mbi ku mibanire y'abantu

hg

Ahantu hose usanga umuntu ahugiye muri smartphone ye

tr

N'ubwo izi telefone zikoranye ikoranabuhanga usanga ziteza ikibazo mu mibanire y'abantu

yt

Izi telefone kandi zongereye uburangare mu bantu

gfd

Ahantu hose usanga abantu bacecetse bahugiye muri telefone zabo

ytr

Aho kuganira no guhuza urugwiro usanga abantu bibereye muri telefone zabo

Iki kibazo kandi cyageze no mu Rwanda aho usanga uhura n'umuntu mudaherukana mwamara gusuhuzanya bikaba birangiriye aho mwese mukubika amaso muri za telefone zanyu.Mu byo abantu baba bahugiyeho cyane muri izi telefone harimo internet,whatsapp,imikino ibamo,ndetse n'ibindi byinshi bituma umuntu atava muri izi telefone.

Ese wowe wemeranya n'abavuga ko izi telefone zaciye umuco wo kuganira no guhuza urugwiro imbonankubone?

Robert Musafiri







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Innocent9 years ago
    Nibyo zadukoze buzy kyane
  • 9 years ago
    byaje bikenewerwose!!
  • Samsung Galaxy9 years ago
    murabivuga murabizi ahaho nomushuri tuba tuzifite ndavuga ibwotamasimbi, bigera aho teacher avuganka 3times ngo mufunge fone zanyu....zadutwaye uruhunuruhande gusa
  • UTD9 years ago
    Mu rwego rw akazi birarangaza ariko tutibagiwe ko muri societe bigabanya amatiku every body is busy means nta mwanya wo gutikura





Inyarwanda BACKGROUND