Kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Nyakanga 2014, abayoboke b’idini ya islamu mu bice bitandukanye by’isi bahuriye mu isengesho rusange rwa Eid Al Fitr, risoza ukwezi gutagatifu kuri bo kwa Ramadhan, aho baba bamaze ukwezi biyiriza ubusa bakora ibikorwa bitandukanye byo kugandukira Imana.
Hirya no hino ku isi, yaba ku bihugubigendera ku mahame y'idini ya islamu hamwe n'ibindi uyu munsi bakaba barawizihije, banasabira abavandimwe babo bari mu bibazo by’intambara cyane cyane abaherereye i Gaza.Nyuma y'iri sengesho rusange riba mu gitondo cya kare, abenshi basubira mu miryango yabo bakajya gukomerezayo ibirori.
Dore uko byari byifashe hamwe na hamwe
Aha ni ku musigiti mukuru wa Moscow mu gihugu cy'u Burusiya ahari hateraniye imbaga y'abayislamu, police nayo ibacungiye umutekano
Aha, iyi foto iragaragaza akana gato bari bazanye mu masengesho gahaze, mu gihe abayislamu barimo basenga mu mujyi wa Lisbonne muri Portugal ahitwa Martim moniz
Baghdad mu giugu cya Irak, Abayislamu bo mu bwoko bw'Abasunni nabo bitabiriye isengesho rya Eid Al fitr
Mu Bihinde, abayislamu biteguraga uyu munsi mukuru bari mu masoko bahaha
Guverineri w'Intara ya Kirkuk hamwe na bamwe mu basirikare nabo basangiriye hamwe ifunguro rya sa sita bizihiza Eid Al fitr
Abayislamu bo muri Nigeria nabo bahuriye muri stade y'igihugu mu murwa mukuru Lagos, maze bitabira iri sengesho gusa umugore umwe yaje kwiturikirizaho igisasu beshi bahatakariza ubuzima
Impunzi z'abanya-Afghanistan n'Abanya-Pakistan nabo bahuriye mu isengesho rya Eid Al Fitr
Abanye Palestin b'abayislamu nabo bahuriye ku musigiti wa Al Aqsa, ahantu hatagatifu ha gatatu muri Islam mu mujyi wa Jerusalem
Abigaragambya muri Palestine bagaragaza ko batishimiye ibitero bya Israel nabo bakajije umurego nyuma y'isengesho
Mu mujyi wa Cairo mu gihugu cya Egypte, Abayoboke b'idini ya Islamu babasunni basengeye ku musigiti wa Al-Azhar. Aka kana kakaba kiryamiye nako kakaba karashimishije umufotozi mu mafoto yagaragaje iyi iza mu za mbere
Mu Misiri ku musigiti wa Al-Azhar
I Kandahar mu majyepfo ya Kaboul mu gihugu cya Afghanistan naho basenze iri sengesho bacungiwe umutekano n'abasilikare
Muri Indonesia, kimwe mu bihugu bibarurwamo umubare munini w'abayoboke b'idini ya Islam
Jama Masjid, New Delhi mu Buhinde
Sanaa muri Yemen.
I Jerusalem
Mu gace ka Gaza ku butaka bw'Abanya-Palestini nubwo batorohewe n'ibitero by'Abanyasrael ntibyababuje kwitabira isengesho rya Eid al fitr ku musigiti wa Omari
Kaboul
Banda Aceh, mu Ntara ya Aceh muri Indonesia, Abasilamukazi nabo bari babukereye
ku musigiti wa Lakemba , Sydney muri Australia
Muri Philippines
Kuala Lumpur muri Malaysia.
Bilin, West Bank ku butaka bwa Palestine
Aha muri Palestine bahise bakomeza imyigaragabyo basaba ko Israel yareka ibitero byayo igaba mu gace ka Gaza
Jakarta muri Indonesia berekeza aho bagombaga gusengera
Abana nabo ntibahatangwa
Jakarta muri Indonesia
Nyuma y'isengesho rya Eid Al Fitr, bamwe baboneraho gusura ahashyinguwe abo mu miryango yabo maze bakongera kubasabira ku Mana
Ni umunsi w'abana
Ni umunsi abantu bahura bagahuza urugwiro bishimira ibyiza byawo
Abacuraza ibintu bitandukanye nabo babona ibyashara
Aha ni mu isoko rya Al-Asrouniyeh mu mujyi wa Damascus muri Syria.
Aha ho ni muri Yemen
N'ubwo nabo bakiri mu bibazo by'Intambara, muri Syria bizihije mu buryo bukomeye uyu munsi wa Eid al fitr. Aha ni mu musigiti wa Al-Khair i Damascus
Kabul muri Afghanistan, Abasirikare bashinzwe umutekano wa Perezida nabo bafashe umwanya
Uyu ni Perezida Hamid Karzai wa Afghanistani hamwe n'abarinzi be, nyuma y'isengesho
Mu Rwanda uyu munsi naho uhabwa agaciro, Dore ko Leta y'u Rwanda itanga ikiruhuko ku bakozi n'ibigo byose bya Leta. Ku rwego rw;igihugu isengesho rya Eid Al Fitr ryabereye kuri stade regional y'i Nyamirambo
Abiyislamu bo mu Rwanda, nyuma y'isengesho
Marseille mu gihugu cy'u Bufaransa
Muri Thailand, uyu musaza n'abuzuku be nawe yaboneyeho gusabira abo mu muryango we
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO