RFL
Kigali

Reba amwe mu mafoto agaragaza ibihe biteye agahinda byabayeho ku isi

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:29/04/2016 10:17
10


Intambara, ubucakara, indwara, inzara, ibiza, n’ibindi... isi yanyuze muri byinshi byagiye bishegesha ikiremwa muntu mu mateka yacyo kuva cyaremwa.



Hari byinshi byagiye byumvikana ndetse bikanavugwa, ariko bikibagirana ariko ifoto yo ihoraho ikibutsa abantu bazaza ibyabaye batarabaho.

Muri aya mafoto, uribonera byinshi byabaye ku isi mu myaka inyuranye kuva umwuga wo gufotora watera imbere kugeza ubu, amafoto ateye agahinda.

Iyi foto yasakaye henshi, igaragaza umwana w'umukobwa w'umunyafurika washyizwe mu ruzitiro rusanzwe rushyirwamo inyamaswa (zoo) mu mujyi wa Brussels mu Bubiligi mu mwaka w'1958. Abantu bazaga kumureba nk'abareba inyamaswa.

Imbwa iryamye iruhande rw'imva ya shebuja, nyuma y'uko aguye mu biza by'imvura byahitanye benshi mu gihugu cya Brazil mu mwaka wa 2011

Ukuboko k'umumisiyoneri (missionary) n'uk'umwana wo muri Somalia wishwe n'inzara. Ni mu gihe cy'inzara yayogoje igihugu cya Somalia mu myaka mike ishize

Umwana na se mu 1949, 2009 na 2011

Umwana wa John F. Kennedy (wahoze ari perezida wa Amerika) aterera isanduku ya se isari ubwo yari agiye gushyingurwwa. Uyu muperezida yishwe mu tariki 22 Ugushyingo 1963

Nyuma y'imyaka 63 atamubona... yakiriye isanduku y'umugabo we wari waraguye mu ntambara ya Koreya mu mwaka w'1951

Mu gihe cy'inkongi y'umuriro yibasiye igihugu cya Australia mu 2009, uyu ni umwe mu baje kuzimya umuriro, ari kwihera amazi agasimba kabashije kurokoka iyi nkongi

Ubwo World Trade Center yaterwaga n'ibitero by'abiyahuzi mu 2001, uyu we yahisemo kwitabara atya. Ese yageze hasi ari muzima? Reka da!

Aha ni mu 2009. Uyu mwana yitwa Diego, ni uwo mu gihugu cya Brazil. Yarize ubwo bacurangaga ku kiriyo cya mwarimu wabo kubera uburyo uyu mwarimu yari yaramufashije kurokoka ubuzima bubi n'ubwigunge abinyujije mu muziki.

Uyu mwarimu wari witabye Imana, yari yarakusanyije abana b'abakene yiyemeza kubahindurira ubuzima binyuze mu kubigisha umuziki, ari nako nabo bakora ibitaramo byo gukusanya amafaranga yo gufasha abandi bana babayeho nabi muri Brazil. Uyu mwana yari arwaye cancer yo mu musokoro w'amagufa, yitabye Imana nyuma y'umwaka (mu 2010)

Mu gihe cy'inzara yayogoje Somalia, uyu mwana yari yarishwe n'inzara, aha yari mu nkambi y'impunzi z'abanya-Somalia muri Kenya. Uyu mwana bivugwa ko yaje kurokoka, akaba ariho kugeza ubu

Sudan mu 1993; iyi ni imwe mu mafoto agaragaza inzara yayogoje igihugu cya Sudan mu 1993. Uyu mwana aragerageza kujya ahari ikigo gitanga ibiribwa, yafotowe n'umufotozi Kevin Carter w'umunya-Afurika y'epfo. Iyi foto yatsindiye igihembo gikomeye cya Pulitzer Award, ariko nyuma yo kugitsindira, iyi foto yamuteye agahinda gakomeye maze Carter yiyahura mu 1994.

Uyu musirikare yabashije kurokora uruhinja rw'amezi 4 mu mutingito wo mu Buyapani waguyemo benshi mu 2011 nyuma y'iminsi 4 yari amaze yaraguweho n'inzu yahitanye ababyeyi be

Ubuzima! Kugira so w'umusinzi! Uyu mwana aragerageza guhagurutsa se wiyicariye mu muhanda kubera agatama

 

Umugore n'umugabo basezeranyeho bwa nyuma mbere y'uko bose bapfa mu mutingito washegeshe Bangladesh muri uyu mwaka ushize

Iyi nawe wakwibwira. Ni ubuzima!

1915: imwe mu mafoto akuze akiriho agaragaza uburyo abana b'abanya-Armenia yashinyagurirwaga berekwa umugati n'umusirikare wa Turukiya mu gihe cya Jenoside yakorewe abanya-Armenia. Kandi ntawo ari bubahe!

Umuganga wa Croix Rouge ari kwandikira umusirikare wenda gushiramo umwuka irya nyuma abwira umuryango we mbere yo gupfa

1912: igitambo cya Misa yo gusabira abaguye mu mpanuka y'ubwato bwa Titanic

Ubuzima aho bushakiye buragenda! Uyu yaguye kuri station ya Gari ya moshi, ari gusabirwa iruhuko ridashira n'umu-Monk mu Bushinwa

Uyu mugore araririra ku mva y'umugabo we waguye mu ntambara. Umugabo we yitabye Imana habura iminsi mike ngo bizihize isabukuru y'igihe bamaranye, mu 2013

gaza

Mu bitero bya Israel muri Gaza mu 2014 byaguyemo benshi. Aba bararokora akana kagwiriwe n'inzu yashenywe n'ibisasu bya Israel. Ese kabashije kubaho?

gaza

Uru ruhinja rwavutse ku mubyeyi wari umaze guhitanwa n'igisasu abantu bashima Imana, ariko n'ubwo rwavutse rufite ubuzima, ntirwahiriwe no gukomeza kubugira kuko mu gihe kitarenze amasaha 48 (iminsi 2) narwo rwahise rwicwa. Rwari rwahawe izina rya nyina  Shaima.

Mu myigaragambyo yo mu gihugu cya Tunisia yahiritse perezida Ben Ali mu 2011, Mohammed Bouazizi wacururizaga ku muhanda yaritwitse ku manywa y'ihangu. Ukwitwika kwe niko kwatangije iyi myigaragambyo

Abana baragurishwa? Ikimwaro ku kiremwa muntu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Keke7 years ago
    Heart breaking
  • gogo7 years ago
    Ibi bintu birababaje cyane , kubona umwana ababara bigeze hariya koko?????? Ariko mana ziriya mpinja zitagira icyaha zinteye agahinda n'ukuri. Mbuze ayo mira nayo ncira. Iy'isi weeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!! Mbuze icyo nkora reka mbyereke Imana yonyine. Ariko Yesu nagaruka nzarora uko imanza zo muriyisi zizacibwa peeeeeee
  • mutijima7 years ago
    ooooooh..! mbega amafoto.! harindi mutashyizeho nabonye ndarira. umwana ariguhagurutsa nyina ngo bagende kandi nyina yapfuye!
  • mugabo7 years ago
    Ngewe narumiwe sinzi niba ni imana igira nimpuwe
  • izabayo Philippe7 years ago
    Africa we warababaye
  • paul7 years ago
    Mana yo mwijuru watabaye iyi si koko !!!!!!!!!!!!! iyi si ntambabazi ntan urukundo
  • Dieudonne7 years ago
    birababaje kwicwa n'inzara abandi vyuzuye ntibanafashe n ikintu nakimwe.Mana isi niyawe n avayiriko n aba we.
  • runigababisha sam7 years ago
    kuki ntabyo mu rwanda mwanditse ntabwomuzi thanks a lot
  • Dusingize etienne7 years ago
    Jye nukuri mbabajwe nabariya bana bo muri sudan na somalia, es nub niko bikimez?
  • 6 years ago
    MANA WE TABARA ABANTU WIREMEYE





Inyarwanda BACKGROUND