Alex Sanchez, Eden Hazard, Harry Kane na Diego Coasta ni bamwe mu bakinnyi bashyizwe ku rutonde rw’ abakinnyi bitwaye neza muri uyu mwaka w’ imikino, bagomba gutoranywamo umukinnyi uzahabwa igihembo cy’ umukinnyi w’ umwaka mu Bwongereza.
Nk’ uko bigaragazwa n’ urutonde rwashyizwe ahagaragara rugaragaza abakinnyi bazatoranywamo umukinnyi uzahabwa igihembo cy’ umukinnyi w’ umwaka gitangwa n’ ishyirahamwe ry’ abakinnyi babigize umwuga mu gihugu cy’ u Bwongereza, ikipe ya Chelsea ifitemo abakinnyi 2 ndetse ni nayo kipe ifitemo benshi.
Thibaut Courtois wa Chelsea na David De Gea ni abakinnyi bagaragara ku rutonde rw’ abahatanira igihembo cy’ umukinnyi w’ umwaka mu bakiri bato ariko David De Gea akongera akagaruka no mu bakuru. Kuri uru rutonde kandi ntihagaragaraho Sergio Kun Aguero na Yaya Toure ba Manchester City ndetse.
DORE ABAKINNYI BAZATORANYWAMO UMUKINNYI W’ UMWAKA N’ IBIGWI BYABO:
1. Alexis Sanchez-Arsenal
Alexis Sanchez amaze gutsindira Arsenal ibitego 20 mu marushanwa yose yakinnye
2. Eden Hazard- Chelsea
Eden Hazard nawe amaze gutsindira Chelsea ibitego 17
3. Harry Kane
Harry Kane yigaragaje cyane muri uyu mwaka w' imikino ndetse anatsinda ibitego 29
4. Diego Costa- Chelsea
Diego Costa amaze gutsindira Chelsea ibitego 20
5. Philippe Coutihno
6. David De Gea- Manchester United
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO