RFL
Kigali

Al Pacino na Jay Park bavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/04/2018 10:42
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 17 mu byumweru bigize umwaka tariki 24 Mata, ukaba ari umunsi w’115 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 250 ngo umwaka urangire.



Bimwe mu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1792 :Highwayman Nicolas J. Pelletier niwe wabaye umuntu wa mbere wahanishijwe igihano cyo kwicwa aciwe umutwe hakoreshwejwe uburyo bwa guillotine.

1792: "La Marseillaise", indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Bufaransa yahimbwe na Claude Joseph Rouget de Lisle.

1846: Thornton Affair: amakimbirane ashingiye ku kurwanira umupaka wa Texas, byakuruye intambara hagati ya Mexique na Amerika.

1945: United Nations Conference on International Organization: Ni ibiganiro byari bigamije ishingwa ry’Umuryango w’abibumbye, byabereye i San Francisco.

2015: Abagera kuri 9,100 baguye mu mutingito wa 7.8 magnitude muri Nepal.

Abavutse kuri iyi tariki:

1214:  Louis IX of France nibwo yavutse aza kwitaba Imana muri 1270

1940: Al Pacino, Umukinnyi n’umuyobozi w’amafilime w’umunyamerika ni bwo yabonye izuba

1949: Dominique Strauss-Kahn, umunyapolitike, umunyamategeko n’umuhanga mu by’ubukungu, yabaye ministiri w’imari w’u Bufaransa ni bwo yavutse

1987: Jay Park, Umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo n’umubyinnyi w’umunyamerika ufite inkomoko muri Koreya y’amajyepfo nibwo yavutse.

Abitabye Imana kuri iyi tariki:

1994: Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye by’igihugu mu gihe cya Jenoside.

2003: Samson Kitur, Umunyakenya wakoraga umwuga wo kwiruka yitabye Imana.

Uyu munsi ni umunsi wa malaria World Malaria Day

Uyu munsi ni umunsi wa DNA, kiliziya irizihiza mutagatifu Mariko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND