Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29/03/2017 Akarere ka Huye kasuwe na Nyakubahwa Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda,Takayuki Miyashita.
Uruzinduko rwa Ambasaderi Takayuki Miyashita mu karere ka Huye rugamije gutaha no gufungura ku mugaragaro inyubako ya Huye Farmers yubatswe mu Karere ka Huye ku bufatanye bw'Akarere ka Huye hamwe na OVOP babitewemo inkunga n'igihugu cy' Ubuyapani . Iyi nzu yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 29 Werurwe 2017 izafasha amakoperative atandukanye akora ibikorwa by'ubuhinzi, ubworozi ndetse n'ubukorikori kumenyekanisha ibikorwa byabo. Ibi bikaba bizanarushaho guteza imbere gahunda ya MADE IN RWANDA aho abanyarwanda bose bakangurirwa guhaha no gukoresha ibikorerwa mu gihugu cyacu.
REBA AMAFOTO Y'URUZINDUKO RWA AMBASADERI TUKAYUKI MIYASHITA I HUYE
Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita
Mayor KAYIRANGA MUZUKA Eugene na Ambasaderi Takayuki Miyashita bafungura 'Huye Farmers'
Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda hamwe n'Umuyobozi w'akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene
Ambasaderi Takayuki Miyashita yatemberejwe muri iyi nyubako yerekwa ibikorerwamo bikomoka ku buhinzi n'ubworozi
Yeretswe n'inkweto zikorerwa mu Rwanda
Ubwo Ambasaderi Takayuki Miyashita yagezaga ijambo ku bantu bitabiye
Umuyobozi w' Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene ageza ijambo rye ku bitabiriye uyu muhango
Ifoto y' urwibutso: Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ambasaderi Takayuki Miyashita n'uhagarariye OVOP
Intore zahamirije mu kwakira Ambasaderi Takayuki Miyashita watashye inyubako 'Huye Farmers'
Ababyinnyi bakanyujijeho mu njyana ya Kinyarwanda mu kwakira Ambasaderi Takayuki Miyashita
AMAFOTO: Akarere ka Huye
TANGA IGITECYEREZO