RFL
Kigali

UBUZIMA: Akabenzi kadahiye neza gashobora gutuma umuntu agira ikibazo mu bwonko

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:28/09/2017 7:21
0


Bumwe mu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’ubuzima bugaragaza ko inyama z’ingurube bakunze kwita akabenzi iyo zidahiye neza zishobora gutuma umuntu agira ikibazo ku bwonko



Mu gushaka kumenya byinshi kuri aya makuru twegereye inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe Dr. Bizoza atubwira ko ari byo koko maze mu magambo ye bwite ati ”Abantu bavuga ko akabenzi gashobora gutera ibibazo by’ubwonko ntabwo babeshya, bafite raison kuko iriya nyama y’ingurube idahiye iba yifitemo inzoka yo mu bwoko bwa tenia. Iyi nzoka rero iragenda ikajya mu mubiri noneho igatera amagi menshi cyane, ayo magi agatangira gutembera mu maraso kugera n’aho agera ku bwonko bigatera indwara yo mu bwonko yitwa Cysticercose nayo iri mu zishobora gutera indwara y’igicuri”

Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara harimo:

-Kugira iseseme

-Kuruka

-Kubabara mu nda cyane

-Gucibwamo cyangwa kunanirwa kwituma

-Gutakaza ubwenge rimwe na rimwe

Dr Bizoza yakomeje agira ati: "Bitewe n’uko iyo umuntu yariye inyama y’ingurube idahiye cyane cyane ziriya botsa (brochette) ntabwo ahita bimenya ahubwo inzoka igenda ikura buhoro buhoro ikazagera igihe igera ku bwonko noneho umuntu agatangira kurwara zimwe mu ndwara zifata ubwonko nk’igicuri n’izindi."  Yasoje avuga ko ari byiza kurya izi nyama uzi neza ko zihiye mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’izi nyama zirimo kwandura inzoka yo mu bwoko bwa tenia.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND