Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2016 ku munsi w’abakundana uzwi nka “St Valentine’s day”, “Saint Valentin”akabari kitwa Pili Pili gaherereye Kibagabaga inyuma y’ibitaro mu rwego rwo kwishimana n’abakundana, kahananuye ibiciro.
Kuri uwo umunsi w’abakundana, usibye kugabanya ibiciro no gutanga poromosiyo, kuri ako kabari ka Pili Pili hazabera igitaramo cyateguwe na Classic Arts isanzwe itegura ibirori bikunze kubera kuri za pisine”Pool party”.
Umuyobozi wa Classic Arts uzwi cyane nka Uncle Honest, yatangarije Inyarwanda.com ko kuri uwo munsi w’abakundana, kuri Pili Pili Bar, hazaba hari ibyo kurya bigezweho kandi biboneka ku biciro biri hasi cyane bihendukiye buri wese.
Akarusho ni uko buri wese uzagura icyo kurya, azajya ahabwa inzoga y’ubuntu yo mu bwoko bwa J.P.Chenet Cinsault-Grenache, izanwa mu Rwanda na Akagera Business Group. Ku bantu batanywa iyo nzoga,nabo barazirikanywe, bagenerwa poromosiyo ya Mutzig bakazayibona ku giciro kiri hasi cyane.
Abantu bose bazasohokera muri aka kabari ka Pili Pili,bazacurangirwa umuziki w’urukundo na cyane ko intego y’uwo mugoroba izaba ari ukwifatanya n’abakundana ku munsi mukuru wabo.
Kwinjira muri icyo gitaramo, ni ubuntu ariko abazakitabira bose basabwe kuzaza bambaye umutuku n’umukara.Tububutse ko icyo gitaramo kizatangira kuva isaa kumi n'imwe z'umugoroba kugeza hafi bukeye.
TANGA IGITECYEREZO