RFL
Kigali

Aisha wari umugore w’intumwa y’Imana Mohammed yatabarutse kuri itariki nk’iyi: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/07/2018 12:49
0


Uyu munsi ni ku munsi wa 5 w’icyumweru cya 28 mu byumweru bigize umwaka, tariki ya 13 Nyakanga ukaba ari umunsi w’194 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 171 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1923: Ikimenyetso kigizwe n’amagambo ya Hollywood cyashyizwe hejuru y’imisozi ya Los Angeles, California, ahari handitse Hollywoodland ariko iyo Land ikaza kuva ho nyuma mu 1949.

1977: Somalia yatangaje ko igiye gutera igihugu cya Ethiopia maze iyo intambara yabashyamiranyije iza kumara amezi 8 n’iminsi 2 maze abanya-etiyopiya basaga 6000 bayigwamo abandi barenga 10,000 bayikomerekeramo.

1985: Ibitaramo by’umuziki byari bigamije gufasha byabereye mu mijyi itandukanye ikomeye ku isi hari mo Londres mu Bwongereza, Sydney muri Australiya, Philadelphia muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Moscow mu Burusiya no mu Budage ahari hagamijwe gukusanya inkunga yo gufasha Afurika by’umwihariko abanya-Etiyopiya bari bugarijwe n’inzara muri icyo gihe. Ibi bitaramo byitabiriwe n’abafana bagera kuri miliyoni n’ibihumbi Magana cyenda. Ibi bitaramo byari byiswe Do they know Christmas byaje guhindurwa mo USA for Africa ahaje no guhimbirwa indirimbo We are the world yari iri mo ibihangange byinshi nka Michael Jackson n’abandi.

1985: Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, uwari vice perezida George Bush yabaye perezida by’agateganyo ubwo uwari perezida Ronald Reagan yari agiye kubagwa mu mara kwa muganga.

1990: Umutingito ukomeye wibasiye Afganistan mu misozi yari iri mu izingiro ryawo, maze icyo gihe abantu burira imisozi urabafata 43 bitaba Imana ahitwa Pik Lenina.

2003: Ingabo z’abafaransa zanze kurokora Ingrid Betancourt wari wafashwe n’inyeshyamba za FARC muri Colombiya byateye ukutumvikana hagati y’ibyo bihugu.

2011: Umujyi wa Mumbai mu Buhinde wibasiwe n’ibitero by’iterabwoba mu masaha yo ku mugoroba, abagera kuri 26 bagwa mo hanakomereka 130.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

100 BC: Julius Caesar, umwami w’abaromani nibwo yavutse, aza gutanga muri 40. BC: Mbere y’ivuka rya Yezu.

1590: Papa Clement X nibwo yabonye izuba aza gupfa mu 1676.

1934: Wole Soyinka, umwanditsi w’ibitabo w’umunyanigeriya wanatsindiye igihembo cya Nobel nibwo yavutse.

1942: Harrison Ford, umukinnyi wa film w’umunyamerika uzwi muri film Star Wars nibwo yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

574: Papa yohani wa III nibwo yatashye.

678: Aisha, akaba yari umugore w’intumwa y’Imana Mohammed nibwo yatashye.

939: Papa Leo wa VII nibwo yatashye.

1980: Seretse Khama, perezida wa mbere wa Botswana nibwo yatashye.

2012: Sage Stallone, umukinnyi wa filime w’umunyamerika, akaba yari n’umuhungu w’igihangange Sylvestre Stallone yitabye Imana, ku myaka 36 y’amavuko.

2013Cory Monteith, umukinnyi wa filime wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya Glee yitabye Imana, ku myaka 31 y’amavuko.

2014Nadine Gordimer, umwanditsi w’ibitabo w’umunya-Afurika y’epfo akaba n’impirimbanyi ku burenganzira bwa muntu yitabye Imana, ku myaka 91 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Silas.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND