RFL
Kigali

Ahantu ho gusohokera ukagubwa neza mu mpera z’iki cyumweru

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/01/2017 7:08
0


Mu mpera z’icyumweru usanga abantu babura ahantu ho gusohokera nyamara ugasanga akenshi byicwa no kutamenya ahaba habereye ibyiza cyangwa kutamenya aheza ho gusohokera, yaba umuntu ku giti cye cyangwa umuryango wose. Inyarwanda.com twagerageje kubashakira ahantu heza ho gusohokera mu mpera z’iki cyumweru n’umwihariko waho.



-La Palme Hotel –Musanze

Iyi ni Hotel iri mu mujyi wa Musanze, usibye kuba uyu mujyi ari umwe mu mijyi igira ba mukerarugendo benshi, muri iyi weekend iyi hotel  izaba ari nyabagendwa kubera amajonjora y’abakobwa bazahagararira intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017.

-Belivedere Hotel -Rubavu

belvedere

Kuri iyi Hotel ni ahantu heza ho gutemberera mu mpera z’iki cyumweru. Usibye kuba ari Hotel iri ahitegeye ikiyaga cya Kivu ikizakurura abantu kurushaho ni amajonjora y’abakobwa bazahagararira intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 riteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2017.

-Tizama Bar&Restaurent -Nyamirambo

tizamaAha ni Tizama uharebera ku muhanda

Uruvangitarane rw’umuziki n’imipira ya AFCON 2017 ni kimwe mu bishobora gutuma benshi bazasohokera Tizama Bar& Restaurent, aha hakaba ari i Nyamirambo haruguru gato ya Club Rafiki ku muhanda, ahantu rukumbi wasanga umuziki, umupira ndetse na Restaurent ikora amasaha 24/24 muri Nyamirambo.

-Lambada (Kwa Virgile) -Gikondo

lambada

Aka ni akabari kazwi cyane nk'ahahoze ari kwa Virgile i Gikondo. Aka kabari kamamaye cyane ku bijyanye no gucuranga imiziki cyane cyane abantu bagakunda Kalaoke ihaba mu mpera z’iki cyumweru ngo ntabwo bazateguha abakiriya babo kuko nyuma y’imiziki inyura cyane abakiriya babo haziyongeraho no kwerekana imikino y’igikombe cya Afurika izatangira mu mpera z’iki cyumweru.

-Quelque Part Bar & Restaurent –Mu mujyi  

Quelque Part

Quelque Part resto bar iherereye mu mujyi rwa gati mu nyubako yo kwa Rubangura mu muryango 118

Quelque Part, akabari gaherereye mu mujyi rwa gati mu nyubako yo kwa Rubangura, aha hazwiho kugira umuziki ugeza mu masaha ya mu gitondo, kuba ari mu mujyi hagati aho byorohera buri wese kugera, ni imwe mu maturufu akomeye abafasha kubona abakiriya ariko na none aba nabo bambariye kwereka ababagana imikino y’igikombe cya Afurika yose uko yakabaye.

-Fantastic Restaurent –Mu mujyi

fantasticFantastic ni ahantu heza ho kwicira icyaka hamwe n'imyidagaduro  inyuranye

Fantastic Restaurent usibye kuba ari hamwe mu ho ushobora gusanga amafunguro meza amasaha 24 kuri 24, ni n'ahantu hahora hashyushye kuko haba hari abacuranzi banyuranye bakugezaho umuziki w’igisope. Ku bakunzi b’umupira aha ni hamwe mu ho wasanga berekana imipira yose yo mu mashampiyona anyuranye y’i Burayi. Iyi Bar Restaurent iherereye mu mujyi wa Kigali ukirenga gato kwa Rubangura. Aba nabo imikino yose y’igikombe cya Afurika bazayerekana uko yakabaye.

-Rosty Plus Club– Kimironko

rosty

Aka kabari gafite akabyiniro gaharawe muri iyi minsi kamaze kwigarurira imitima ya benshi nyuma y’umuziki w’umwimerere bagira ucurangwa na Band y’abacuranzi b’ababahanga bakunze gucurangira abantu nyinshi mu ndirimbo zagiye zikanyuzaho haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga, ariko nanone bagacuranga nyinshi mu ndirimbo ziharawe bitewe n’ibihe. Aha naho ni hamwe mu hantu heza ho gusohokera dore ko muri iyi minsi baba berekana imikino y’igikombe cya Afurika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND