Udatsikira niyo ndirimbo yatumye Jules Sentore amenyekana cyane. Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Bob ariko ikunda kwiyitirirwa na Producer Prince bahoze bakorana muri studio imwe. Kwanga kwerura ngo avugishe ukuri azi kuwakoze iyi ndirimbo nibyo bitumye kugeza ubu uyu muhanzi adacana uwaka na bamwe mu bamuzamuye.
Producer Bob umwe mu bakoze zimwe mu ndirimbo zamenakanye za Jules Sentore nka ‘Udatsikira’,’Ngera’ na ‘Dutaramane’ yatangarije inyarwanda.com ko ababajwe bikomeye ndetse arambiwe kubona Producer Prince agenda yiyitirira nyinshi mu ndirimbo atigeze akora harimo na ’Udatsikira’ kandi nta ruhare na ruto yayigizeho hanyuma Jules Sentore yasabwa kuvugisha ukuri, akabica kuruhande ndetse kugeza ubu bikaba bimaze kuzamo n’icyo we yita agasuzuguro.
Umuhanzi Jules Sentore
Uko ikibazo giteye
Iki kibazo kije nyuma yaho ku munsi wo kuwa kane tariki 16 Mata 2015 ubwo Producer Prince yerekezaga muri Kenya, yatangarije umunyamakuru wa inyarwanda.com ko agiye gukorera bamwe mu bahanzi bamwitabaje kubera ubuhanga bwe.
Producer Prince ubwo yerekezaga muri Kenya kuri uyu wa kane
Producer Prince usanzwe ukorera muri Solace studio yakomeje atangaza ko’Udatsikira’ ari muri zimwe mu ndirimbo yakoze ,ibintu Producer Bob avuga ko bihabanye n’ukuri kuko nubwo iyi ndirimbo ikorwa bari bagikoreramuri studio imwe, nta ruhare yayigizeho.
Producer Bob ukunda gukorera indirimbo abahanzi bakomeye barimo na Cecile Kayirebwa
Producer Bob yagize ati”Ziriya ndirimbo agenda yiyitirira ntabwo ariwe wazikoze, ‘Urabaruta bose’ ni Nicholas wayikoze, udatsikira ninjye wayikoze ,album avuga ya Ngarambe Francois nayo ni Nicholas wayikoze.Biriya si ubwa mbere abikoze, kuko yigeze gutangariza televiziyo y’u Rwanda nanone mu gihe cyashize ko ariwe wakoze ‘Udatsikira’ ndabimwiyama ariko maze kubona ko akibikomeje .”
Producer Bob akomeza avuga ko indirimbo’Udatsikira’ bayikoreye muri Studio bafanyije gushinga muri 2012 uko ari batatu:Producer Bob, Prince ndetse na Nicholas bayita impine y’amazina yabo:BPN. Mu rwego rwo kuzamura izina ryayo byatumye ubwo hakorwaga amashusho handikwaho izina rya Producer wayikoze ahubwo hagaragazwa irya studio.
Ati”Ni ibintu twari twumvikanye kugira ngo hazamurwe izina rya Studio , tukajya twandikaho izina rya Studio aho kwandikaho Producer wayikoze ariko nyuma kubera ibibazo byagiye bivuka , ntitwakomeje gukorana.”
Ku kibazo cy’uko Producer Prince ntazindi ndirimbo yajyaga akora ngo zimenyekane,ikaba yaba ariyo ntandaro yo kwiyitirira iza bagenzi be, Producer Bob yabihakanye .”Ntabwo mvuze ko ari umuswa ariko urumva niba narakoze indirimbo akagenda ayiyitirira bituma hari abo bitera urujijo rimwe na rimwe bikaba byanyicira izina nka Producer.”
Ubwo twamubazaga gihamya y’uko ariwe wakoze indirimbo’Udatsikira’, Producer Bob yadusabye ko twavugana n’umuhanzi ariwe Jules Sentore ndetse na Producer Nicolas bakoranaga.
Ku murongo wa Telefoni twahamagaye Jules Sentore ngo atubwire ukuri kose, bitunguranye uyu muhanzi mu yatubwiye ko ntakintu yifuza kubitangazaho ndetse akupa telefoni tutarangije kuvugana. Mu magambo make Jules Sentore yagize ati”Icyo kintu ntugire ikintu na kimwe ubimbazaho kandi ntakintu na kimwe wemerewe kugitangazaho giturutse kuri njyewe,that’s it.”
Producer Nicolas
Kuko twari dufite abatangabuhamya 2 twagombaga kwifashisha ngo tumenye ukuri, twahamagaye na Producer Nicolas atubwira uko biteye.
Producer Nicolas yemeje ko koko indirimbo ‘Udatsikira’yakozwe na Producer Bob ndetse nawe aboneraho kutubwira ko yatinguwe ndetse atishimiye kubona mugenzi we bahoze bakorana agenda yiyitira zimwe mu ndirimbo zitari ize. Yagize ati”Iriya nkuru narayibonye birantangaza. Indirimbo zose yavuze harimo imwe yakoreye Jules Sentore izindi zose ntabwo ari ize. Icyantunguye kurushaho ni ukubona avuga ngo album ya Ngarambe Francois niwe wayikoze kandi ari njye wayikoreye ubwanjye unagiye kuri youtube wabibona ntabwo ari ibintu bihishe. Wenda ngarutse ku ndirimbo ‘Udatsikira’, iriya ndirimbo yakozwe na Producer Bob akiza mu Rwanda , birambabaza rero iyo umuntu agiye yiyitirira project(umushinga)undi muntu yakoze umuruhije.”
Producer Nicolas na Bob bashobora guhagarika imishinga ya Jules Sentore bamukoreraga
Nicolas na Bob bari mu bafashije kuzamura Jules Sentore bamukorera zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe batangarije inyarwanda.com ko kutavugisha ukuri kwa Jules bishobora gutuma imishinga bari bafitanye yose ihagarara igakomerezwa ahandi.
Producer Bob yagize ati” Ibi si ubwa mbere bibayeho, burigihe iyo bibaye ngombwa ko Jules avuga mu byukuri uwakoze iriya ndirimbo, akunda kubica kuruhande nyamara azi ukuri kose. Kutavugisha ukuri kwe ni ugusuzugura imbaraga tuba twashyize mu kazi kacu kandi bikomeje imishinga dufitanye nshobora kuyihagarika akayikomereza ahandi.”
Producer Nicolas nawe yunze mu rya Producer Bob yemeza ko umuhanzi Jules Sentore ibyo akora bidakwiriye , ko nawe ndetse ashobora guhagarika imishinga y’indirimbo yari ari kumutunganyiriza.
Ku bigendanye n’uko Producer Prince yakomeza kwiyitirira zimwe mu ndirimbo zabo, Producer Bob yemeza ko nibiba ngombwa bazitabaza n’amategeko” Producer Prince ni inshuti yanjye, twarakoranye ariko nakomeza biriya, nibiba ngombwa tuzafata izindi ngamba harimo no kuba twakwitaba amategeko.Byaba byiza agiye avuga indirimbo yakoze ku giti cye ”
Twabibutsa ko Jules Sentore ari umwe mu bahanzi bari guhatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 5 ribaye. Guhagarikwa kw'imishinga yari afitanye n'aba ba Producers bishobora guhungabanya bikomeye muzika ye yari ikomeje kuzamuka umunsi ku wundi.
Reba hano indirimbo 'Udatsikira'ya Jules Sentore
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO