RFL
Kigali

Afurika iracyasigazwa inyuma no kubura abakozi ndetse n’amikoro macye mu rwego rw’ubuzima-Perezida Kagame

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:21/05/2018 17:28
0


Mu nama ngarukamwaka ya 71 yiga ku Buzima, Perezida w’u Rwanda yitabiriye yatangaje ko umugabane w’Afurika ayoboye ukiri inyuma mu kugeza kuri bose ubuvuzi ariko byose bituruka ku mubare w’abantu n’ibikoresho mu rwego rw’ubuvuzi bikiri bicye. Icyakora Perezida Kagame yemeza ko iki kibazo kizagenda gikemuka uko imyaka iza.



Muri iyi nama iteraniye i Geneve mu Busuwisi, umukuru w’igihugu cy'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yitabiriye, yayitanzemo ikiganiro. Mu ijambo rye Perezida Kagame yagarutse kuri raporo ya Banki y’isi yerekana uburyo ibihugu bishyira mu bikorwa gahunda zigamije kugeza ubuvuzi kuri bose, Global Monitoringreport.

Perezida Kagame avuga ko kuba iyi raporo igaragaza umugabane w’Afurika nk’ukiri inyuma bituruka ahanini ku mubare w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi ukiri muto, na bacye bawurimo abenshi ari abagore bakora badahemberwa. Perezida Kagame yagize ati:

¼ cy’abakora mu rwego rw’ubuzima ni abagore badahembwa kandi bakora akazi k’igihe kirekire. Icyakora aka kazi kabo si ak’ubuntu mu by’ukuri kuko bijyana ko  kwigomwa amahirwe menshi kuko amamiliyoni y’abagore bareka akazi.

Ku rundi ruhande kandi Perezida Kagame avuga ko amikoro macye atuma icyuho cyo kugeza serivisi z’ubuzima kuri bose gikomeza kuba kinini. Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ahera aha asaba ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS kongera kugaruka hasi muri buri gihugu rigaha ubufasha bw’ubumenyi n’amikoro inzego z’ubuzima.

Dr Tedros uyobora OMS ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali 

Perezida Kagame ahamya ko kuba Afurika iri inyuma mu kugeza serivisi z’ubuzima kuri bose biyiha umukoro wo kugira iki kibazo icyayo aho kuba icy’isi yose muri rusange. Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe Perezida Kagame ayoboye uvuga ko wihaye intego y’uko mu myaka 5 iri imbere abantu babarirwa kuri miliyari bazaba bamaze kugerwaho n’ubuvuzi ku mugabane w’Afurika wose.

Perezida Kagame avuga ko iyi ntego yumvikana nk’idashobora kugerwaho ariko ukuri ari intego yerekana ikigero turiho dushyira mu bikorwa intego umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ko mu mwaka wa 2030, aho serivisi z’ubuvuzi zizaba zigera kuri bose.

Perezida Kagame avuga ko ariko n'ubwo umugabane w’Afurika uri inyuma mu kugeza serivisi z’ubuvuzi kuri bose, hatakwirengagizwa aho Afurika iri ku isonga. Urugero Perezida Kagame atanga ni ikigero cy’indwara zitandura kikiri hasi muri Afurika ugereranije n’ahandi ku isi, biturutse ku mubare muto w’abanywi b’itabi muri Afurika.

Perezida Kagame na Dr Tedros umuyobozi wa OMS bibuka Dr Carlo Urbani wari umukozi wa OMS wapfiriye mu kazi mu mwaka wa 2003






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND