Nyuma y’inkuru iherutse kuvugwa muri Afrika y’epfo y’umupasiteri wasengeye abakristo abahenesheje akabajya inyuma mu bibuno ngo ari kubaturiraho urushako nyarwo,muri iki gihugu habonetse undi uri gusengera abantu bambaye ubusa ngo ni ukugirango Yesu abinjiremo neza.
Umupasiteri w’itorero Ends Time Disciples Ministries riherereye Soshanguve mu mujyi wa Pretoria mu gihugu cya Afrika y’epfo, yasabye abakristo gusohoka bagakuramo imyenda bakagaruka akabasengera bambaye ubusa kandi barambaraye hasi kuko aribwo Yesu ngo abinjiramo neza.
Abo yasengeraga ni uko bari bambaye,uyu mukobwa nawe agiye kumusengera
Nk’uko tubikesha youth village,uwo mupasiteri, ubwo yarimo yigisha mu iteraniro yabwiye abakristo ko Imana yohereje imbaraga zitwika nk’umuriro bityo ngo kugirango basabane na Yesu bagomba gukuramo imyenda,ubushyuhe ntibubatwike.
Yabasabye gukuramo imyenda bakagaruka akabasengera Yesu akabajyamo neza
Uku niko yabasengeraga bambaye
Bamwe bati kuki abakristo bemera gukuramo imyambaro yabo
Hano Pasiteri yicaraga ku bakristo bambaye ubusa akabasengera baryamye hasi
Muri iki gihugu cya Afrika y’Epfo, undi mupasiteri witwa Pastor Lesego Daniel uyobora itorero Rabboni Centre aherutse gutegeka abakristo ko barya ibyatsi kuko ngo bizabafasha kwegerana n’Imana.
Pastor Lasego Daniel usengera abakristi abakandiye ku migongo yategetse abakristo be kurya ibyatsi nabo baramwemerera ndetse banatanga ubuhamya ko bibagwa neza
Umwe mu bakristo bariye ibyo byatsi yatangaje ko yabikoze mu kugaragaza ko imbaraga z’Imana nta na kimwe zinanirwa kuko baryaga ibyo byatsi kandi bikabagwa neza.
Si abo bashumba banengwa gusa ahubwo no mu gihugu cya Kenya, Rev Pastor Njohi uyobora itorero Lord’s Propeller Redemption aherutse gusaba abakristo be b’abagore n’abakobwa ko bazajya baza gusenga nta myenda bambariyemo imbere kugirango Yesu abashe kubinjiramo neza,benshi mu babyanze barahagaritswe mu itorero.
Abakristo be bazaga gusenga nta myenda y'imbere bambaye
Bamwe mu bakristo ntabwo bemera ibi biri gukorwa na bamwe mu biyita abakozi b'Imana kuko hari abemeza ko ari nayo ntandaro yo gukorerwa ibyamfura mbi bakabasambanya,kubakorakora n'ibindi nk'ibyo bitwaje Imana bakabeshya abakristo ko barimo kubakuraho imyuka mibi.
Mu Rwanda ho ntabwo birahagera cyane gusa hari bamwe bavugwaho gukoresha imiti y'abapfumu bakayiha abakristo ndetse hari na bamwe bagurisha abakristo amabuye n'amavuta yakuwe muri Israel.
Hari undi kandi uherutse gutangariza inyarwanda.com ko agiye gutangiza itorero rizemerera buri muntu wese kuza yambaye uko ashaka yaba indaya,umusinzi n'abandi bose ngo bazaba bemerewe cyane guhabwa inshingano mu itorero rye.
TANGA IGITECYEREZO