RFL
Kigali

Abiyomoye kuri ADEPR bagashaka gushinga iryabo torero umugambi wabo warabapfubanye

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/04/2014 7:24
2


Nyuma y’uko bamwe mu bayoboke b’idini rya ADEPR bafunzwe hanyuma bafungurwa bagashaka guhita bashinga idini ryabo ryagombaga gutangira kuwa gatandatu w’iki cyumweru dusoje, ntibyaje kubahira kuko bakomwe mu nkokora bakabuzwa gusengera aho bari bararikiye abantu kuza bakifatanya nabo.



Nk’uko twari twabibagejejeho, aba bahoze ari abayoboke ba ADEPR ariko bakaza gufata icyemezo cyo gushing iryabo dini ryitwa EPEMER (Eglise Pentecote de l’Emmanuel au Rwanda) ndetse byari biteganyijwe ko amateraniro ya mbere akorwa kuwa gatandatu w’iki cyumweru mu cyumba iri torero ryari rigiye gukoreramo ku Kimironko mu mujyi wa Kigali, gusa ubuyobozi bw’umurenge wa Kimironko bwabakomye mu nkokora kuko bwashyizeho itangazo ribabuza kuhasengera.

Inzu yari igiye gukoreramo itorero rishya ryiyomoye kuri ADEPR iherereye ku Kimironko

Inzu yari igiye gukoreramo itorero rishya ryiyomoye kuri ADEPR iherereye ku Kimironko

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kimironko, ngo aba bigomoye ku itorero rya ADEPR babujijwe gusengera mu cyumba bari barateganyije bitewe n’uko ubwo buyobozi bwasanze iyo nzu bari bagiye gusengeramo itujuje ibisabwa, ari nabyo byatumye ku isaha ya saa munani ubwo buyobozi buhagarika Pasiteri Gasasira Samson hamwe na bagenzi be bari biteguye gutangiza amateraniro.

Itangazo ribuza aba bayoboke gusengera muri iyi nzu ryamanitswe mbere gato y'uko isaha y'amateraniro igera

Itangazo ribuza aba bayoboke gusengera muri iyi nzu ryamanitswe mbere gato y'uko isaha y'amateraniro igera

Nyuma yo kwangirwa gutangiza iryo torero kubera impamvu z’uko ngo hegereye isoko ndetse nag are ya Kimironko, ubu kugeza ubu ntibiramenyekana niba aba bayoboke b’idini rya EPEMER ryiyomoye kuri ADEPR bazashaka ahandi bakorera, ibi byose bikaba byarabaye nyuma y’uko hari bamwe mu bayoboke ba ADEPR batishimiye ubuyobozi bushya bw’iri dini bwashyizweho mu minsi yashize, dore ko hanakunze kuba ubushyamirane no kutumva ibintu kimwe mu buyobozi bukuru bwa ADEPR.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ruth9 years ago
    ahaaa ntibyoroshye!
  • Amananiza9 years ago
    Ngendumva babareka nabo bakagerageza harigihe byabahira nonese ubona ba Rugamba Gitwaza nabandi bitarabahiriye ni ADEPR irikubarwanya ifite ubwobako bazabatwara abayoboke





Inyarwanda BACKGROUND