RFL
Kigali

Abitabiriye inama y’umuryango w’abibumbye basetse Perezida wa Amerika Donald Trump

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:27/09/2018 14:12
1


N’ubwo Donald Trump yabihinduye urwenya avuga ko batamusekaga ahubwo basekanaga nawe, abitabiriye iyi nama y’umuryango w’abibumbye basetse ubwo uyu muperezida yivugaga ibigwi.



Perezida wa leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump kuri uyu wa 3 tariki 26/09/2018 ubwo yari mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye yafashe ijambo, mu byo yavuze yagarutse ku byo amaze kugeraho mu gihe gito amaze ku buyobozi. Trump yagize ati:

“Mu gihe kitageze ku myaka ibiri, ubuyobozi bwanjye bwageze kuri byinshi  kurusha hafi ubundi buyobozi bwose bwabayeho mu mateka y’igihugu cyacu.” Abari aho bahise baseka, Trump ati “Sinari nziko ari uko muri bubifate ariko ntacyo bitwaye. Ubukungu bw’igihugu bumaze kwiyongeraho arenga tiliyoni 3 z’amadolari kuva natorwa, ubukungu bwa Amerika bwarazamutse cyane mu buryo butigeze bubaho ndetse n’ibipimo by’abinuba ubushomeri byagabanutse kugera kuri 50%”

Uku guseka mu ijambo rya Trump byafashwe na byinshi mu bitangazamakuru byo ku isi nko kumuha urw’amenyo, nyamara we avuga ko byari urwenya, ngo aba bayobozi basekanaga nawe. Ambasaderi wa Amerika mu muryango w’abibumbye Nikki Haley nawe yunze mu rya Trump avuga ko aba bayobozi bandi batasetse Trump ahubwo ngo bakunze ukuntu ari umunyakuri, ndetse ngo baramwubaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • In77777775 years ago
    Media y isi yarangiritse rwose, gusa yo ubwayo izisenya. Trump ni umuyobozi w intangarugero.





Inyarwanda BACKGROUND