Ku nshuro ya kabiri umunyamakuru Bujyacyera Jean Paul uzwi ku izina rya Gutterman ukorera Radiyo Isango Star agiye gukora igikorwa cyo gufasha abana batishoboye abinyujije mu mushinga we udaharanira inyungu wa Nufashwa yafasha.
Mu kiganiro Gutterman Gutter yagiranye na inyarwanda.com yatangaje ko igitekerezo cyo gufasha abana batishoboye yakigize ubwo yari yagiye mu butumwa bw’ akazi mu Karere ka Gatsibo .
Umunyamakuru Gutterman Gutter
Yagize ati ” Urabona abanyamakuru tugira ingendo ahantu hatandukanye. Mu mwaka ushize ubwo nari nerekeje mu Karere ka Gatsibo nahasanze abana barwaye amavunja, nta myambaro bafite , ntan’ibikoresho by’ishuri bafite. Nibwo nagize igitekerezo cyo gutangiza igikorwa cyo kubafasha, nshinga project nyita Nufashwa yafasha”
Gutterman yakomeje asobanura ko impamvu yise umushinga we Nufashwa yafasha ariko uko kugira ngo umuntu agire umutima utabara, bidasaba ko aba yamaze kubanza kwifasha. Kubwe asanga n’umuntu na we ugifite abamufasha atabura gufasha ababaye kumurusha kuko bahari kandi benshi ari naho yakomoye inyito y’umushinga we udaharanira inyungu.
Yunzemo ati “Gufasha ntibisaba kuba umuntu yifashije ahubwo ni umutima mwiza no kwicisha bugufi. Kuba nibura hari icyo twe twagezeho , hakaba hari n’intambwe byibuze twateye mu buzima nyamara hari abakeneye ubufasha ndetse bari inyuma yacu cyane ,byakaduteye gutuma twitekerezaho n’uruhare twagira mu guhindura isi ndetse no gufaha ababaye kuturusha.”
Gutterman avuga ko uyu mushinga yawutangije mu mwaka ushize wa 2014, awutangira wenyine ariko nyuma abavandimwe n’inshuti ze za hafi zagiye zimutera ingabo mu bitugu bityo abona ubushobozi bwo kubasha gufasha abana bo Karere ka Gatsibo,umurenge wa Ngarama.
Gutter man ari hamwe na bamwe mu bana afasha
Ku nshuro ya mbere mu byo yabafashije harimo kubahanduza amavunja bari barwaye no kubavuza, kubabonera imyambaro isanzwe kuko abenshi bari bambaye ubusa, ibikoresho by’isuku ndetse n’iby’ishuri harimo imyenda y’ishuri ndetse n’amakayi. Umunyamakuru Gutterman abinyujije mu mushinga Nufashwa yafasha , yanabashije kwishyurira amafaranga y’ishuri abana bacikirije amasomo yabo.
Yabageneye ubufasha bw'ibikoresho by'isuku ndetse n'imyambaro
Nkuko Gutterman yakomeje abidutangariza ku itariki ya 16/02/2015 nibwo igikorwa cyo gukomeza gufasha aba bana azagikomeza. Muri uyu mwaka akaba azakurikizaho koroza amatungo amagufi(Ihene, Inkwavu, inkoko, ..)imiryango y’abana afasha bityo bikabafasha kugerageza nibura kwikura mu bukene.
Gutterman yasoje ikiganiro twagiranye asaba ubishoboye wese kandi ufite umutima utabara ko amarembo yinjira muri Nufashwa yafashwa Project akinguriye buri wese bagafatanya gufasha imbabare.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO