RFL
Kigali

Abayobozi ba bimwe mu bigo bya Leta baganirije abanyeshuli ku bijyanye no guhitamo imirimo ibabereye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/03/2018 21:37
0


Abayobozi mu bigo bitandukanye bikorera mu Rwanda bahuye n’abanyeshuli biga muri kaminuza yigenga ya KIM babaganiriza kuri gahunda igendanye nuko bajya boroherwa no guhitamo umwuga mu gihe baba basoje amsomo yabo yaba abakiri mu cyiciro cyo hasi yangwa abarangiza amasomo yabo muri rusange.



Ni igikorwa cyahuje abanyeshuli bo mu mirenge itandukanye yo mu mujyi wa Kigali hagamijwe kubakangurira uko bagomba kwifata mu guhitamo amasomo baziga muri kaminuza kuko abenshi ari abarangije amashuli yusumbuye. Aba bose bahuriye mu ishuli rya KIM University nka kaminuza yari yakiriye iyi nama.

Muri ibi biganiro, abanyeshuli bagize umwanya wo kuganirizwa na Richard Tusabe umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, Peter Rutaremara umuyobozi ukuriye inama nkuru y'ubutegetsi muri KIM University ndetse na Kalisa Sunday wari wavuye mu kigo cya ICPAR.

Muri ibi biganiro, aba bayobozi bagiye bagira inama abanyeshuli ko bagomba kujya bajya mu masomo bisangamo ariko bakanareba niba ayo amasomo azabafasha guhatana ku isoko ry’umurimo.

Tusabe Richard umuyobozi mukuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) yatangiye aburira abanyeshuli ko bagomba kujya bajya mu masomo babona afite akamaro cyane ku isoko ry’umurimo atari ukujya mu masomo yoroshye adafite imbaraga ku isoko ry’umurimo.

“Ndabizi abenshi muri mwe mukunda kujya mu masomo aboroheye. Ariko reka mbabwire ikintu kimwe, ntabwo ari umwanzuro mwiza kuri mwe. Mujye mu masomo mwizera ko azabafasha ku isoko ry’umurimo. Guhitamo ni ingenzi ariko ugahitamo ibizagufasha ejo hazaza”. Tusabe Richard

Richard Tusabe

Richard Tusabe Umuyobozi wa Rwanda Revenue Authority

Kalisa Sunday umuyobozi muri ICPAR yahanuye abanyeshuli ababwira ko bagomba kujya bahitamo ibyo bazakora bidaciye mu kuba hari uwabahitiramo kuko baba bategura ejo habo heza.

“Hari inyungu mu kuba wahitamo umwuga uzajyamo urangije kwiga. Biroroshye cyane ko byakugora iyo bigeze igihe cyo guhitamo. Birasaba ko mugira inzobere zibafasha guhitamo aho mufite ingufu n’impano kugira ngo bibubakire ejo hazaza mu buryo buzabafasha kubabo mwishimiye ibyo mukora”. Kalisa Sunday

Rutaremara Peter umuyobozi muri kaminuza ya KIM yabanje kumurika gahunda y’amasomo bafite ijyanye n’amasomo aboneye. Yagarutse ku ngingo yo kuvuga ko isoko ry’umurimo riba risaba ko habaho abafite akazi batanga n’abagakeneye, gusa yababwiye ko abakeneye akazi baba basabwa kuba bafite ibyangombwa n’ubumenyi buboneye.

“Isi ikeneye abantu babanyamwuga banafite ubumenyi bufite ireme n’ubunararibonye kugira ngo bazahure n’imbogamizi mu kazi ariko bagere ku ntego biciye mu gukoresha bwa bumenyi n’ubuhanga bafite. Nshyigikiye buri wese ufite ubushake bwo kuba umucungamali w’umunyamwuga kugira ngo atugane kugira ngo tumuyobore mu mwuga yifuza”.  Rutaremara

Peter Rutaremara umuyibozi muri KIM

Peter Rutaremara umuyobozi ukuriye inama nkuru y'ubutegetsi muri KIM University

Mu isozwa ry’ikiganiro, abanyeshuli bo mu masomo atandukanye bagiye bagaragaza ko batewe ishema no kuba babwiye ibintu by’ingenzi bizabafasha muri gahunda baba batekerezaho mu buzima bwabo bwa buri munsi kandi bizabafasha mu gutegura ubuzima bwabo buri imbere.

Nkurunziza Benie umwe mu banyeshuli bashya muri KIM yavuze ko mu buzima bwo kwiga usanga buri munyeshuli afite inzozi ku mwuga akunze ariko ugasanga abuze umuntu ubizobereye wamufasha guhitamo neza. Gusa ngo nyuma yo kumenya ko iki kiganiro cyateguwe yaje kwishimira kwitabira kugira ngo agire ibyo yakuramo bizamufasha guhitamo umwuga akunze.

Abanyeshuli bahabwa impanuro zabafasha guhitamo umwuga buri umwe yiyumvamo

Abanyeshuli bitabiriye inama bose bahawe icyangombwa cy'ubwitabire (Certificate of Participation)

Ki

Abanyeshuli bahabwa impanuro zabafasha guhitamo umwuga buri umwe yiyumvamo

Imwe mu nyubako za KIM

Imwe mu nyubako za KIM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND