RFL
Kigali

Amb.Gatete Claver yagizwe Minisitiri w'Ibikorwa Remezo asimbura Musoni James

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/04/2018 0:48
0


Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, tariki 6 Mata 2018, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu nzego zinyuranye.



Nk'uko tubikesha itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, Amb. Gatete Claver wari usanzwe ayobora Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yahawe kuyobora Minisiteri y'Ibikorwa Remezo (MININFRA) yayoborwaga na Musoni James wamaze gukurwa muri iyi Minisiteri yari amazemo imyaka ine.

Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mata 2018 yahaye imirimo abandi bantu banyuranye nk'uko bikubiye mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard. 

I. Abaminisitiri :
1. Bwana Dr.NDAGIJIMANA Uzziel 
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

2. Bwana GATETE Claver,
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

II. Abanyamabanga ba Leta :

1. Madamu Dr UWERA Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira:

1. Bwana RUGIGANA Evariste, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet

2. Madamu MIREMBE Alphonsine, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri yo muri Perezidansi ya Republika/MINIPRESIREP

3. Madamu KAGARAMA Doreen, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri ishinzwe Ibikorwa by’inama y’Abaminisitiri muri Primature/MINICAAF

4. Madamu MAKOLO Yvonne, Umuyobozi Mukuru wa Rwandair/CEO Rwandair

5. Bwana KARAKYE Charles, Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinema/Head GACU muri Primature

6. Madamu BYUSA Michelle, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinema/Deputy Head (GACU) muri Primature

Image result for Amb Gatete Claver amakuru

Amb. Gatete Claver yagizwe Minisitiri w'Ibikorwa Remezo

Image result for Musoni James amakuru

Musoni James ntakiri Minisitiri w'Ibikorwa Remezo

Image result for Dr.NDAGIJIMANA Uzziel amakuru

Dr.NDAGIJIMANA Uzziel yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND