RFL
Kigali

Abavuye Iwawa bagasubira mu muhanda bazajya bakurikiranwa mu nkiko

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/12/2017 11:58
0


Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco ‘National rehabilitation Servise’ kiratangaza ko umwana wavuye muri icyo kigo giherereye Iwawa uzongera gusubira mu muhanda azajya akurikiranwa mu nkiko.



Umuyobozi w’icyo kigo Bosenibamwe Aime avuga ko ikigo ayoboye kigorora abataye umuco hadakoreshejwe ibihano bagasubizwa mu buzima busanzwe, kandi Leta ikabafasha hakurikijwe amahirwe agaragara aho bagiye gutura. Bosenibamwe avuga ko Leta iba yabahaye amasomo arimo no kwihangira imirimo, kuvurwa ku bari barabaswe n’ibiyobyabwenge no guterwa inkunga y’ibikoresho bibafasha mu myuga baba barize.

Icyakora ngo hari abamara gufata amafaranga bakayirira bagahita basubira mu mijyi guteza umutekano muke babangamira uburenganzira bw’abandi baturage, ari na bo ngo batazongera kwihanganirwa. Agira ati “Ubwo nta kundi ni ukugufata tukagushyikiriza Ubushinjacyaha ugakorerwa dosiye ugakurikiranwa n’inkiko kuko bizajya bifatwa nk’isubiracyaha.”

Bosenibamwe agaragaza ko Politiki y’igororamuco igamije kugorora,aho kurunda abantu bose muri gereza . Avuga mu ngamba zafashwe harimo no guhana ababyeyi batita k’uburere bw’abana babo bigatuma bajya mu mihanda.

Abayobozi b’uturere batita ku bana basubijwe mu miryango na bo ngo bishobora kuzabagiraho ingaruka mbi, kuko bafite inshingano zo gukemura amakimbirane mu miryango. Ati “Uturere tuzajya tugaragaramo ko abana bajya mu mihanda cyane, abayobozi bazajya babibazwa kuko ni inshingano zabo kwita ku miryango ifite ibibazo bigakemuka.”

Kuva mu myaka itatu ishize abana hafi 900 bari munsi y’imyaka 18 bakuwe mu mihanda, bajyanwa kugororerwa mu Kigo cya Gitagata no mu bindi bigo byigenga. Abagera kui 600 basubijwe mu miryango mu gihe abashyikirijwe ikigo ngororamuco cya Iwawa basaga ibihumbi 12.

Image result for bOSENIBAMWE AIME AMAKURU INYARWANDA

Bosenibamwe Aime Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibigo Ngororamuco (National Rahabilitation Service)

Src: Kigali Today






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND