RFL
Kigali

Abarimu basubize amerwe mu isaho,buri umwe guhabwa mudasobwa biracyari kure nk’izuba

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:16/05/2018 17:06
0


Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi ,REB cyatangaje ko Politiki iriho itacyemerera guha mudasobwa buri mwarimu yitwa iye bwite,igisubizo kidashimishije ku barimu basabaga mudasobwa muri gahunda bise “One laptop by teacher”



Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB Dr. Ndayambaje Irenée yakuriye inzira ku murima abarimu bifuza guhabwa mudasobwa kuri buri umwe muri gahunda bise one laptop per teacher nk’uko ku basnyeshuri muri gahunda ya one laptop per child yagiye ishyirwa mu bikorwa. Dr. Ndayambaje Irenée avuga ko gahunga iriho itemerera ikigo REB ayoboye gutanga mudasobwa kuri buri mwarimu yagize ati:

Kugeza kuri uyu munsi policy ntabwo itwemerera guha umwarimu mudasobwa yitwa ngo ni iya mwarimu, ahubwo twebwe mu buryo bwo gufasha wa mwarimu kugira ngo nawe rya koranabuhanga arigire kandi rya koranabuhanga rimufashe kugira ngo yigishe, turateganya guha amashuri computers zikoreshwa n’abarimu ariko zititwa iza mwarimu runaka Yuvenali, Belyse,…

Dr. Ndayambaje Irenée avuga ko izi mudasobwa zizahabwa amashuri nk’uko ibigo bihabwa ibitabo, bimwe bikaba iby’abarimu ibindi bikaba iby’abanyeshuli. Ni mudasobwa 5 kuri buri kigo mu mashuri 500 ku ikubitiro, zizaherekeza ubumenyi kw’ikoranabuhanga bugiye kwinjizwa mu mashuri , kugira ngo mwarimu azajye abanza asobanukirwe bwa bumenyi agiye gutanga. Imashini 5 zigiye guhabwa amashuri, buri imwe ifite agaciro k’amadolari y’Amerika 240.

1412374759PK1F

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame muri gahunda ya One laptop per child

Izi mudasobwa zigiye guhabwa abarimu zishobora kwiyongera , umuyobozi wa REB avuga ko uko amasomo y’ubumenyi bw’ikoranabuhanga azagenda yiyongera ni nako za  mudasobwa zizagenda yiyongera kugeza igihe aya masomo azabonera imashini zihagije. Icyakora REB ivuga ko umwarimu ushaka gutunga mudasobwa ye ya nyura mu nzira yo gusaba inguzanyo mu mwarimu SACCO.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND