RFL
Kigali

Abarenga 250 hirya no hino ku isi bapfuye bifotora (selfie) kuva mu mwaka wa 2011

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:7/10/2018 12:05
0


Kwifotora (kwifata selfie) ifoto ikaba nziza ni yo ntego buri wese aba afite ,iyo agiye kwifotora. Gusa jya ubikora uri menge ubanze urebe neza aho ugiye kwifotorera iyo foto kuko ushobora gushyira ubuzima bwawe mu kaga.



Abantu 259 hirya no hino ku isi bapfuye bari kwifotora nk’uko bigaragazwa n’abashakashatsi b’abahinde bakoze ubushakashatsi hagati y’ukwezi kwa 10 k’umwaka wa 2011 kugeza mu kwezi kwa 11 k’umwaka wa 2017.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abenshi bapfuye bakomoka mu gihugu cy’u Buhinde bukurikirwa n’u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’igihugu cya Pakistan kikaza ku mwanya wa 4. Benshi muri bo ni abakiri bato bafite imyaka 30 kandi b’abagabo.

U Buhinde ni bwo bwihariye kimwe cya kabiri (1/2) ,ni ukuvuga abagera kuri 179. Aba bashakashatsi babihuza n’uko u Buhinde ari cyo gihugu gifite abaturage benshi bafite mu nsi y’imyaka 30 y’ubukure.

Mu busanzwe abagore ni bo bakunze kwifotora kenshi,ubu bushakashatsi bugaragaza ko kuba abagabo ari bo bakunze gufata imyanzuro ibashyira mu byago (risk taking skills) ari byo bibashyira ku isonga mu bapfa bifatira amafoto ahantu bateye ubwoba.

Abapfa bifata selfie bapfa imfu bikururiye

Benshi bicwa n’ishuheri yo ku mazi bagerageza kwifotora bari ku mazi, ishuheri yaza ikabajyana bahugiye gufata ya foto. Abandi bicwa n’ibinyabiziga bagerageza nko kwifotorera mu mihanda y’ibinyabiziga bikabatungura bagihugiye mu kwifotora.

Ku mwanya wa 3 abenshi bapfa bifotora bajyanwa no kugwa baturutse ahantu harehare cyane nko ku nyubako. Abandi bicwa n’inkongi z’umuriro bikururiye bagerageza kwifotoreza iruhande rw’umuriro.

Abandi bakaribwa n’inyamaswa z’inkazi bahugiye kwifotorera mu cyanya cyazo. Abanyamerika bo baza imbere y’abandi mu kwiyica bifotora bifatiyeho imbunda, bikarangira birashe.

Hakorwa iki kugira ngo izi mfu zigabanuke

Aba bashakashatsi b’abahinde bavuga ko umubare w’abapfa bifata amafoto ukomeza kuzamuka uko imyaka iza. Ibi bituma bamwe mu bashinzwe kurinda ibyanya bya pariki barashyize ibyapa ahakunze kuba hari inyamaswa z’inkazi bakumira abakerarugendo bashobora kuhifotorera.

Usibye abanyamapariki inzego zitandukanye zagiye zishyiraho bene aha hantu hatemerewe kwifotoreza hagendewe ku buryo hashyira ubuzima bw’uhifotoreye mu byago. Igihugu cy’u Buhinde kiza ku isonga mu bifite aha hantu henshi, higanje mu mujyi wa Mumbai.

Src: CNN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND