RFL
Kigali

Abarasta bo mu Rwanda mu gitaramo cyo kwibuka iyimikwa ry'umwami w'abami Haile Selassie I

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:31/10/2014 15:52
0


Tariki ya 02 Ugushyingo mu mwaka w’1930 nibwo Tafari Makonnen Woldemikael yimye ingoma y’ubwami mu gihugu cya Ethiopia ku izina rya Haile Selassie I. Ku bw’imitekerereze n’imigenzereze ye mu gihe cyose yamaze ku isi uyu mugabo akaba yaraje gufatwa nk’umuntu udasanzwe woherejwe gucungura ubwoko bw’Imana.



Mu gihe kuri iki Cyumweru tariki ya 02/11/2014 hazaba hibukwa imyaka 84 ishize yimitswe nk’umwami w’abami mu gihugu cya Ethiopia, Abarastamani bo mu Rwanda n’inshuti zabo bakaba bateguye igitaramo kidasanzwe kigamije kuzirikana, guha icyubahiro no gushimira uyu mugabo umurage mwiza yasigiye isi by’umwihariko abarastamani.

haile

Guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri, Abahanzi batandukanye b’abarastamani bazwi kandi bakomeye mu muziki wa live hano mu Rwanda bayobowe na Jah Bone D, Holy Jah Doves, Strong voice n’abandi biteguye kuzataramana n’abandi barasta n’inshuti zabo mu gitaramo giteganyijwe kuzabera ‘One love Mulindi-Japan’, aho kwinjira muri iki gitaramo ari amafaranga 1000 ariko abazaza hagati ya saa kumi na saa munani bakazinjirira ubuntu.

Uretse iki gitaramo biteganyijwe ko mbere yaho gato, kizabanzirizwa n’ikiganiro kirambuye cyateguwe na Jah Bone D aho azaba agaruka ku mateka n’ibihe by’ingenzi byaranze Umwami w’abami Haile Selassie nk’uko twabitangarijwe n’abari gutegura iki gikorwa.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND