Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali) biyemeje kugira uruhare mu kubaka igihugu no gufasha abatishoboye, babinyujije mu ihuriro ry’umuryango FPR Inkotanyi muri iri shuri bakaba bakoranye umuganda rusange n’abaturage banafasha abatishoboye 50 babagenera ubwisungane mu kwivuza.
Kuwa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2015, umunsi hirya no hino mu Rwanda hakorwaga umuganda rusange, abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kigali barangajwe imbere n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri iyi Kaminuza, bakoranye umuganda n’abaturage bo mu mudugudu wa Masangano mu kagari ka Kabuye ko mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo, banatangira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye 50 muri uyu mudugudu.
Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali bahaguruka berekeza aho bakoreye iki gikorwa
Iki gikorwa cyari kirimo na bamwe mu bayobozi bo muri Kaminuza ya Kigali bifatanyije n’abanyeshuri muri iki gikorwa mu rwego rwo kubashyigikira muri gahunda zo kubaka igihugu, mu bayobozi bari bahagarariye Kaminuza hakaba harimo Munyaneza Denis uhagarariye abanyeshuri (Guild President) muri iyi Kaminuza, hakaba umuyobozi muri Kaminuza ushinzwe abanyeshuri (Dean of Students); Maitre David Rugaza n’abandi batandukanye.
Abanyeshuri, abaturage n'abayobozi mu nzego z'ibanze bakoranye umuganda
Abatishoboye bishyuriwe ubwisungane mu buvuzi
Abayobozi bagejeje ku batishoboye inkunga y'ubwisungane mu kwivuza yatanzwe n'aba banyeshuri
Ibikorwa by’aba banyeshuri byashimwe cyane n’abaturage ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, umukuru w’umudugudu wa Masangano; Bahati Kamuzinzi P. Claver akaba yaragaragarije aba banyeshuri ibyishimo we n’abaturage ayoboye batewe n’iki gikorwa. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabuye; Jacqueline Mushimiyimana, nawe yashimiye cyane aba banyeshuri ku gikorwa cyiza bakoze.
TANGA IGITECYEREZO