RFL
Kigali

Abanyeshuri ba Kaminuza bari mu byiciro bine by'Ubudehe nibo bagiye kujya bahabwa inguzanyo ba buruse

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/09/2014 10:04
9


Mu banyeshuri baziga Kaminuza mu mwaka w’amashuri 2014/2015 Leta izaguriza abanyeshuri bari mu byiciro bine by’Ubudehe, kuva ku cya mbere kugeza ku cya 4 bakaba bazishyurirwa ikiguzi cyose cy’amafaranga y’ishuri (100% ) mu gihe ubusanzwe iyi nguzanyo yatangwaga gusa ku banyeshuri bari mu cyiciro cya mbere n’icya 2.



Nk’uko byemejwe mu kiganiro Minisiteri y’Uburezi yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 16 Nzeri 2014, ibi byiciro by’ubudehe byarongerewe biva kuri bibiri bigera kuri bine ariko si ibyo by’Ubudehe gusa bizashingirwaho ahubwo ibijyanye n’amanota ndetse n’uburyo ibyo umunyeshuri yiga bikenewe ku isoko ry’umurimo nabyo bizagenderwaho.

Prof Silas Rwakabamba; Minisitiri w'uburezi mu Rwanda

Prof Silas Rwakabamba; Minisitiri w'uburezi mu Rwanda

Muri abo banyeshuri bari mu byiciro kuva mu cya mbere kugeza mu cya kane by’Ubudehe, hazajya harebwa amanota umunyeshuri runaka yagize mu kizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye, bivuga ko umunyeshuri ashobora kuba ari mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe ariko ntabone iyo nguzanyo, kuko n’ubwo yaba afite amanota amwemerera kujya muri Kaminuza ashobora kuba adafite ayashyingiweho hatangwa inguzayo.

Ku bijyanye no kureba uburyo ibyo umunyeshuri yiga bikenewe ku isoko ry’umurimo, nabyo nka kimwe mu bizashingirwaho hazibandwa ku banyeshuri biga amasomo ajyanye n’Ubumenyeni n’Ikoranabuhanga, amasomo ajyanye n”ubumenyingiro, ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ajyanye n’ubuvuzi bw’amatungo, n’ajyanye n’ubuvuzi bw’abantu ndetse n’ubumenyi bw’ubuzima.

Hashingiwe kuri ibyo byose, abanyeshuri bose bari basabye inguzanyo bari hafi 11.000 ariko abemerewe ni abanyeshuri  5841, naho abandi 5117 bo bakaba batarayemerewe, bivuga ko baziyishyurira. Ubusanzwe mbere iyi nyuzanyo y’ikiguzi cyose cy’amafaranga y’ishuri yatangwaga ku banyeshuri bari mu cyiciro cya 1 n’icya kabiri naho abo mu cya 3 n’icya 4 bakemererwa 50 % by’ikiguzi cy’amafaranga y’ishuri.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gi9 years ago
    imana yonyine izaturenganura kdi izi ibyacubyose. MWe ntimuzi ubukene dufite ariko imana irabizi.
  • gi9 years ago
    imana yonyine izaturenganura kdi izi ibyacubyose. MWe ntimuzi ubukene dufite ariko imana irabizi.
  • TUYIZERE9 years ago
    NIBADUHE URUTONDE RWABAFASHWE
  • 9 years ago
    ICYO MVUGA NIBATUBWIRE AYO BAFATIYEIHO MURI EKK, BARADUSHUTSE TURIYANDIKISHA TWISHYURA AMAFARANGA YACU,NONE ABISHYUYE BAYADUHE
  • bon couer9 years ago
    oh my God!!!!ntibyoroshye ntagato!abemerewe c bo barihe?
  • TUYIZERE9 years ago
    NIBADUHE URUTONDE
  • witigihe gaspal9 years ago
    none se niba babonye ko 3 na 4 byubudehe badashoboye kwiyishyurira, natwe abasanzwe biga batwemereye 100% rwose rwakabamba adutekerezeho, kuki bareba kubo muwambere gusa. system iraz igasiga bamwe barenganye abandi babonye igisubizo. fasha abana babanyarwanda biga MANA ishobora byose.
  • JOHN 9 years ago
    ESE KUKI BATANZE ITANGAZO KO BASHAKA ABAFITE AMANOTA ATARI MUNSI YA 16 (IPRC )BAJYA GUTANGA INGUZANYO BAGAHERA 21 GUSUBIZA HEJURU ?
  • JOHN9 years ago
    TUKIMARA KUBONA URUTONDE , TURABABAYE .AMAFRANGA YACU TWATAKAJE GUSA !





Inyarwanda BACKGROUND