RFL
Kigali

Abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu Buhinde barashimirwa ubumuntu bagargariza abanyafurika

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/03/2015 20:31
8


Abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu Buhinde, by’umwihariko abibumbiye mu muryango bise Health Care Support barashimwa na benshi, kubera umutima wa kimuntu ukomeje kubaranga, aho bagaragara mu bikorwa byo gufasha abanyarwanda boherejwe kwivuriza muri iki gihugu.



Nk’uko bizwi, u Buhinde ni kimwe mu bihugu bifite ubuvuzi buteye imbere kandi buhendutse, bituma akenshi indwara zananiranywe mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afrika abarwayi boherezwa kwivuza mu Buhinde.

Bamwe mu banyeshuri b’abanyarwanda biga mu makaminuza atandukanye muri iki gihugu, nyuma yo kubona ko hari umubare munini w’abanyarwanda baza kuhivuriza, rimwe na rimwe batanahamenyereye bakaba bahendwa cyangwa bagahura n’ibindi bizazane, nibwo bagize igitekerezo cyo kwihuza maze bakajya batanga ubufasha bw’ibanze ku barwayi b’ababanyarwanda.

Abanyeshuri

Bamwe mu banyeshuri bahuriye muri uyu muryango. Ubumwe n'urukundo niyo ntwaro yabo

N’ubwo batangiye ari abanyarwanda gusa ndetse bakanita ahanini ku banyarwanda, ubu uyu muryango wabo wa Health Care Support umaze kwaguka, aho hari n’abandi banyeshuri bakomoka muri Afrika babiyunzeho, ndetse batangira gufasha n’abandi ba nyafurika bajya kwivuriza mu Buhinde.

Musoni Wilson washinze iryo huriro akaba ari nawe uyoboye abanyeshuri bibumbiye muri Health Care Support, avuga ko yashinze iryo huriro nyuma yo kubona benshi basiragira mu Buhinde bagiye kwivuza.

Abanyeshuri

Musoni Wilson wazanye igitekerezo cyo gushinga uyu muryango

Yagize ati ” wasangaga abarwayi bapfa kuza nta muntu bazi ndetse nta rurimi bazi ugasanga Abahinde barabariganyije bakabaca mafaranga atari ngombwa , banakabatwara mu mahoteli ahenze cyane kandi ari kure yaho bivuriza.”

Musoni, wiga muri Kaminuza ya Bangalore mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, asobanura ko iyo umurwayi agiye kuza mu Buhinde ababwira imyirondoro ye n’igihugu akomokamo bakamusabira gahunda yo guhura na Muganga mu bitaro bizobereye mu kuvura indwara arwaye.

Akomeza avuga ko bamufasha kubona impapuro zituma abona Visa, yanagera mu Buhinde bakamufasha kugera ku bitaro bakamushakira n’icumbi ribyegereye.

Health Care Support yamaze kugirana amasezerano n’ibitaro bikomeye byo mu Buhinde biri mu Mujyi wa Bangalore nka HCG Hospital bivura Cancer , Fortis bivura indwara z’amagufa, Apollo Hospital bivura izijyanye n’umutima na Bgs Global Hospital bivura impyiko.

Uyu muryango w’abanyeshuri umaze, kwinjiramo abanyeshuri bo mu bihugu bitandukanye nk’u Burundi ,Uganda ,Tanzaniya ,DR congo ,Lesotho na Nigeria.

Amakuru yerekeye uyu muryango w’aba banyeshuri unayasanga ku rubuga rwabo rwa http://healthcaresupport.co/

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nganza9 years ago
    Sha aba bana ni igitangaza koko batekereje ikigikorwa cyubumuntu ubushize nabonye inkuru yabo kugihe ariko ntabuze contact zabo pe mwadufasha mukaduha contact zabo kuko turashaka kuza india badutegetse kuzayo kandi ntamuntu tuhazi.murakoze kandi imana ibafshe muri ikigikorwa mwitekereje
  • koko9 years ago
    Sha aba bana ni igitangaza koko batekereje ikigikorwa cyubumuntu ubushize nabonye inkuru yabo kugihe ariko ntabuze contact zabo pe mwadufasha mukaduha contact zabo kuko turashaka kuza india badutegetse kuzayo kandi ntamuntu tuhazi.murakoze kandi imana ibafshe muri ikigikorwa mwitekereje
  • koko 9 years ago
    Courage salva
  • ana9 years ago
    Turashimira aba banyeshuri bisize hamwe bakerekana umutima wurukundo wogufasha abanyafrica mubijyanye no kwivuruza mu buhinde
  • uwera Grace9 years ago
    Ndabakunze cyane Mufite Imbaraga mukwiyuba mwubaka nabandi Imana ibahe Umugisha. Salva komerezaho wowe nabagenzi bawe turabashyigikiye.
  • Ngabo9 years ago
    Ibi ni sawa courage Salvan wacu. Imana ibahe umugisha
  • kalinda9 years ago
    murakoz
  • nzeyi9 years ago
    site yabo ni www.healthcaresupport.co





Inyarwanda BACKGROUND