Abanyeshuri 826 ni bo basoje kaminuza muri UTB yahoze yitwa RTUC. Aba babyeshuri bitezweho kunoza imitangire ya servisi mu mahoteli, mu bukerarugendo no mu ikoranabuhanga n’ubucuruzi nkuko byatangajwe na Dr Callixte Kabera umuyobozi w’iyi Kaminuza.
Madamu Mukarubega Zulfati washinze kaminuza ya UTB (yahoze yitwa RTUC) yasabye abanyeshuri 826 barangije mu mashami anyuranye muri iyi kaminuza gushyira umutima n’indangagaciro ku bumenyi bavanye ku ishuri mu byo bazakora hanze. Yakomeje avuga ko bakwiye kubera abandi intangarugero.
Aba banyeshuri barangije mu mashami ya Hotel and Restaurant Management, Travel and Tourism Management and Business Information Technology, ngo bagiye ku isoko bakenewe cyane muri ariya mashami ajyanye no kwakira abantu. Celine Namahoro urangije mu ishami ry’ubukerarugendo avuga ubumenyi afite azabukoresha mu kurushaho kurata igihugu cye ku banyamahanga bagisura. Intego ye ni ukwihangira umurimo akiteza imbere.
Zulfati Mukarurega washinze kaminuza ya UTB
Zulfati Mukarubega yatangaje ko aba banyeshuri bitezweho gutanga servisi nziza no kuzamura uru rwego nibakorana imirimo yabo ubushake, umutima n’indangagaciro nyarwanda. Mukarubega avuga ko gutanga servisi inoze bikiri hasi mu Rwanda ari uko hakiri imyumvire yo kudakoresha abantu babyigiye ahubwo abatanga servisi bagashaka gukoresha abatabizi bahemba macye.
Dr Callixte Kabera umuyobozi w’iyi Kaminuza avuga ko abarangije bitezweho umusanzu ukomeye mu kunoza imitangire ya servisi mu mahoteli, mu bukerarugendo no mu ikoranabuhanga n’ubucuruzi batanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu. Dr Baguma Abdallah Umuyobozi muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ireme ry’uburezi yavuze ko kuba aba banyeshuri baragize amahirwe yo kwiga umwuga ukenewe mu gihugu hari icyizere bitanga mu byo bagiye gukora.
Abayobozi n’abarimu ba Kaminuza ya UTB babanje gukora akarasisi berekeza muri Petit Stade i Remera ahaberaga ibirori
Abayobozi ba kaminuza ya UTB
Bamwe mu banyeshuri barangije kaminuza muri UTB, ibyishimo byari byose
Sina Gerard yahawe igihembo nk’umuntu uteza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo
Hahembwe umunyeshuri warushije andi gukora Software ifasha za Kaminuza mu gutanga ireme ry’uburezi
Src: Umuseke.rw
TANGA IGITECYEREZO