RFL
Kigali

Abanyarwanda barasabwa kwitonda kuko hari ibiribwa byoherejwe mu Rwanda birimo ibimene by'amacupa

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/09/2014 21:21
9


Abanyarwanda baraburirwa n’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge aho basabwa kugira amakenga cyane kubera ibiribwa byaturutse mu gihugu cya Hongiriya birimo ibivungukira by’amacupa, ibi bikaba byaroherejwe mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bitanyukanye byo muri Afrika.



Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru iki kigo c’igihugu gitsura ubuziranenge cyashyize ahagaragara, ibyo biribwa birimo ibivungukira by’amacupa biri mu bwoko bw’imbuto (Cherries), bikaba bipfunyitse mu majagi y’ibirahure, bikaba bizwi ku izina rya “Everyday”.

Dr Mark Cyubahiro Bagabe; umuyobozi w'ikigo gitsura ubuziranenge (RBS)

Dr Mark Cyubahiro Bagabe; umuyobozi w'ikigo gitsura ubuziranenge (RBS)

Ibyo biribwa bizwi ku izina rya “everyday” bifite batch no. 10652, buri jagi ikaba ifite uburemere  bwa garama 680, bikaba bizarangira ku italiki ya 31/12/2016 (Expiration), bigaragara ko byakorewe mu gihugu cya Hongiriya  (Hungary) bikozwe na sosiyete yitwa Parmen Konservipari Zrt.

Nk’uko bikomeza bisobanurwa muri iri tangazo ryashyizweho n’ Umuyobozi Mukuru w’iki giko Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, abacuruzi, abahagarariye abacuruzi muri za gasutamo, abaguzi ndetse  n’abaturarwanda bose muri rusange barasabwa kwirinda ibyo biribwa kandi  babibona bakamenyesha inzego bireba kugirango abanyarwanda bose hafatanye kurwanya ibyo biribwa bishobora kwangiza ubuzima bwabo.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    BYABANYUZEHO KOKO MUREMERA?DUFATANYE TUBISHAKE BASUBIRANE IBYABO
  • 9 years ago
    Mujye mudushyiriraho amafoto yabyo kuko abanyarwanda bose ntabwo bazi gusoma indimi zamahanga.
  • 9 years ago
    None se byanyuzehe byinjira mu rwanda? Byaje forode se?
  • Karehe diana9 years ago
    Murakoze kubwo kutuberamaso
  • Tipe9 years ago
    Ni mushyireho sample yi foto plssssss tumenye ibyaribyo kuko tutabisobanukiwe.
  • 9 years ago
    ntibisobanutse none Imbuto zifunikwa muri jagi!batwereke uko bimeze tubimenye
  • aime9 years ago
    nubundi ibyo ni ibya abakire nari ngizengo babivanga numuceri cga mu bishyimbo.ariko ifoto ya everyday yaba ari akarusho.merci pr info.
  • ANNE9 years ago
    ARIKO ABANYAFRICA TWARAGOWE PE!URAMBONERA UBWO BUROZI!
  • Jopierre sesonga9 years ago
    Ahubwo byaba byiza RBS igiye gukorera kuri za gasutamo no kuri Rwanda airport ibicuruzwa bigapimwa bikira kubutaka bwu Rwanda





Inyarwanda BACKGROUND