RFL
Kigali

Umunyarwandakazi yaguye mu mpanuka i Texas muri Amerika naho abandi 7 bari mu bitaro

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/12/2014 9:04
19


Abanyarwanda 8 bamaze gukorera impanuka ikomeye muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwe muri abo akaba yahise aahasiga ubuzima naho abandi bagera kuri barindwi bakomeretse bajyanwa mu bitaro, bikaba bivugwa ko ari abana bari hagati y’imyaka 20 na 24 bavaga mu birori byo guhabwa impamyabumenyi zabo.



Iyi mpanuka y’imodoka yabereye ahitwa Bedford muri Texas, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi yo muri Bedford Lt David Smith, ngo yatewe n’umushoferi nawe w'umunyarwanda wananiwe kuyobora imodoka ikarenga umuhanda maze nyuma ikaza no gufatwa n’inkongi y’umuriro, gusa indege z’ubutabazi zikaba zahise zihagoboka zijyana abari bakomeretse mu bitaro byo muri Ford Worth, umwe akigera mu bitaro akaba yahise ahasiga ubuzima naho uwari utwaye imodoka we akaba ntacyo yabaye ahubwo yatangiye gukorwaho iperereza ngo hamenyekane niba yari atwaye imodoka yujuje ibisabwa ngo ijye mu muhanda ndetse nawe aravugwaho ko yari atwaye yasinze.

Kabera

Kabera Lynker ni we waguye muri iyi mpanuka

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ubwo iyi nkuru y’incamugongo yari imaze kumenyekana, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Louise Mushikiwabo, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yerekanye akababaro yatewe n’iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’umunyarwanda ikanashyira mu kaga ubw’abandi bakiri mu bitaro.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bb9 years ago
    So saddddddd miss word seriously gusa may their souls rest in peace!!!
  • olivier9 years ago
    imana ibahe iruhuko ridashira.nifatanije nimiryango yabuze ababo mukababaro
  • Bb9 years ago
    Ni agahinda gusaaa nta kindi navuga
  • justine9 years ago
    RIP bana babanyarwanda kuki koko bibaho kubura abacu Imana ikomeze imiryango yababuze ababo byumwihariko nabanyarwanda muri rusange
  • Rwakafuzi9 years ago
    Imane Ibane nabo ibahe kwihangana. mbonereho no kwihanganisha abafite ababo boherejwe muri rweru bakiri bato, nabo barababaye kandi nta wubitayeho. ni iwabo wa twese mwese tuzabasangayo.
  • J P9 years ago
    Imana ibakire. Imiryango yabo ni ikomere muri ibi bihe bikomeye. RIP
  • uwinezamurenzi9 years ago
    Mana wee!!!gusa ubakire mubawe kuko ntakindi navuga nubundi niwabo wa twese.
  • Patrick9 years ago
    Ohh sorry for that, IMANA IBAHE IRUHUKO RIDASHIRA KANDI IKOMEZE IMIRYANGO
  • marthe9 years ago
    Rest in peace guys.
  • stinon9 years ago
    olala Imana ibakire mubayo
  • 9 years ago
    Subwo umuryango wa Kabera wabahaye uruhushya rwo gushyiraho ifoto y umwana wabo??
  • Bob9 years ago
    Please inkuru yanyu muyigenzure neza numwe witabye imana mbifitiye gihamya kuko nahigereye
  • 9 years ago
    RIP
  • Niyigena Diane9 years ago
    ITS BAD NEWS MAY GOD BE WITH THEM WHERE EVER THEY MAY BE.
  • umutoniwase christine9 years ago
    imana yakire uyu mwana wumukobwa mubwami bwayo kandi umuryango ukomeze kwihangana
  • aln9 years ago
    birababaje.gushirawo ifoto yiwe nduva ntakibazo kirimwo
  • NDAHIRO9 years ago
    BITEYE AGAHINDA
  • 9 years ago
    imana ibakire
  • Robert9 years ago
    RIP Linker!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND