Abanyarwanda 8 bamaze gukorera impanuka ikomeye muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwe muri abo akaba yahise aahasiga ubuzima naho abandi bagera kuri barindwi bakomeretse bajyanwa mu bitaro, bikaba bivugwa ko ari abana bari hagati y’imyaka 20 na 24 bavaga mu birori byo guhabwa impamyabumenyi zabo.
Iyi mpanuka y’imodoka yabereye ahitwa Bedford muri Texas, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi yo muri Bedford Lt David Smith, ngo yatewe n’umushoferi nawe w'umunyarwanda wananiwe kuyobora imodoka ikarenga umuhanda maze nyuma ikaza no gufatwa n’inkongi y’umuriro, gusa indege z’ubutabazi zikaba zahise zihagoboka zijyana abari bakomeretse mu bitaro byo muri Ford Worth, umwe akigera mu bitaro akaba yahise ahasiga ubuzima naho uwari utwaye imodoka we akaba ntacyo yabaye ahubwo yatangiye gukorwaho iperereza ngo hamenyekane niba yari atwaye imodoka yujuje ibisabwa ngo ijye mu muhanda ndetse nawe aravugwaho ko yari atwaye yasinze.
Kabera Lynker ni we waguye muri iyi mpanuka
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ubwo iyi nkuru y’incamugongo yari imaze kumenyekana, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Louise Mushikiwabo, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yerekanye akababaro yatewe n’iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’umunyarwanda ikanashyira mu kaga ubw’abandi bakiri mu bitaro.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO