RFL
Kigali

Abanyarwanda baba muri Amerika bari mu gikorwa cyo kwerekana umuco n'amateka y'u Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/03/2018 12:39
0


Mu mujyi wa Indianapolis, Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) harimo kubera igikorwa cyerekana umuco n’amateka y’u Rwanda. Iki gikorwa cyatangiye ku itariki ya 26/2/208 bikaba biteganyijwe ko kizarangira tariki 28/4/2018.



Ni igikorwa cyiswe mu rurimi rw’icyongereza “Rwandan Genocide against the Tutsi Pop-up Museum”. Iki gikorwa kiba buri wa Mbere kugeza kuwa Gatanu, kuva saa Tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (9am-5pm). Abifuza kwitabira iki gikorwa nyuma y’amasaha y’akazi cyangwa muri weekend, bashyiriweho urubuga banyuraho babisaba. Kanda HANO.

Iki gikorwa cyateguwa kandi gishyirwa mu bikorwa n’umuryango witwa Peace Center for Forgiveness & Reconciliation washinzwe na Kizito D. Kalima akaba ari umucikacumu wa Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Imwe mu ntego z’uyu muryango ni ukumenyakanisha Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo.

Iki gikorwa cyatewe inkunga na Indiana Humanities ishinzwe gufasha abaturage ba Indiana guhura bakaganira, bagasoma ibitabo, bungurana ibitekerezo kandi batekereza ku buzima bwiza bw’ikiremwamuntu. Kizito D. Kalima yabwiye Inyarwanda.com ko iki gikorwa kirimo ibyiciro bitatu bitandukanye hakurijwe ibigomba kwigishwa no gusobanurwa.

Umuco Nyarwanda: Kwigisha no gusobanura uko bimwe mu bikoresho n’imitako nyarwanda byakoreshwaga cyangwa bigikoreshwa kugeza ubu. Urugero: Inkangara, Inkongoro, Igisabo n’ibini.

Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994: Kwigisha no gusobanura amateka yaranze u Rwanda kugeza aho Jenoside yakorewe abatutsi ibaye. Uruhare runini abakoloni bagize mu guhindura imibanire y’abanyarwanda.

Uruhare imiryango iharinira amahoro ku isi ifite mu kurwanya Jenoside: Gukangurira indi miryango mpuzamahanga ishinzwe kubungabunga amahoro guhagura bakarwanya ikitwa Genocide cyose.

Kizito D. Kalima ashishikariza ubishoboye wese ko yashyiraho umuhate mu kuvuga no gutanga ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo. Ashishikariza cyane abacikacumu n’ababafashije kurokoka gushaka ukuntu bajya bavuga ibyo babonye n’ibyo banyuzemo kugira ngo byandikwe kandi bishyirwe mu bubiko bwabugenewe, kugira ngo u Rwanda rw’ejo rutazagwa mu mahano ng'ayo muri 1994.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND