RFL
Kigali

Abanyakenya bitabaje umu producer wo mu Rwanda mu kubatunganyiriza umuziki

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:17/04/2015 18:06
1


Producer Prince wo mu Rwanda utunganya ibihangano ndetse akaba amaze kubaka izina hano mu Rwanda, kuri ubu yiyambajwe n'abahanzi bo muri Kenya kubera ubuhanga bamuziho akaba agiye kubatungariza ibihangano byabo.



Producer Prince Ombeni wakoze zimwe mu ndirimbo zamenyekanye zikanakundwa nka “Udatsikira”, “Urabaruta bose”, “Muraho neza” zose za Jules Sentore, indirimbo za Ngarambe Francois ndetse ubu akaba ari gukora indirimbo ya Patrick Nyamitari kuri uyu wa kane tariki 16 Mata 2015 yerekeje mu gihugu cya Kenya mu rwego rwo gukorera abahanzi abahanzi bo muri baho.

Producer Prince Ombeni yitabajwe n'abanyakenya kubera ubuhanga bamuziho mu gutunganya indirimbo

Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com  Producer Prince Ombeni yagize ati:”Ngiye muri Kenya mu rwego rwo gukorera abahanzi indirimbo kuko bumvise ibihangano byanjye barabikunda none banyitabaje ni muri urwo rwego nagiye mu gihungu cya Kenya ariko indirimbo nzakora nzazirangiriza hano mu Rwanda”

Abo mu muryango we bamuherekeje ku kibuga cy'indege i Kanombe yerekeje Kenya

Twamubajije uko abona Production yo mu Rwanda urwego igezeho ayigereranije no muri Kenya, adusubiza ko n’ubwo benshi mu batunganya ibihangano (Producers) batunganya ibyo bihangano mu buryo bw’amajwi (Audio) ari abahanga, ngo bari bakwiye kwihugura birushijeho.

Producer Prince Ombeni yerekeje muri Kenya kuri uyu wa 4

Producer Prince Ombeni ahamya ko igihe abatunganya ibihangano baramuka bihuguye bakonera ubumenyi bafite, ngo byaba ariyo ntwaro yo kugeza muzika nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Mu gusoza ikiganiro gito twagiranye na Producer Prince Ombeni ubusanzwe ukorera muri Studio ya Solace Studio akaba ari nawe uyiyobora, yatwijejeko azagaruka mu Rwanda azanye izo ndirimbo azaba yakoreye abo bahanzi bo muri icyo gihugu.

Niyonzima Moise






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nizeyimana theoneste8 years ago
    KO wagira ngo arimutse studio ayijyanye mutiny Bikapu se





Inyarwanda BACKGROUND