RFL
Kigali

Abaganga 34 baturutse i Burayi bagiye kubaga ku buntu abarwayi 560 mu bitaro byo mu Rwanda

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:8/02/2016 9:07
2


Ku nshuro ya 5, umunyarwanda Pasiteri Ntavuka Osee yazanye abaganga baturutse ku mugabane w’u Burayi, baje kuzenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda babaga abafite uburwayi butandukanye, igikorwa gifite agaciro k’amafaranga menshi cyane ariko kikaba gikorwa ku buntu.



Abaganga b’inzobere bagera kuri 34 baturutse mu Bwongereza no mu Budage, bageze mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru dusoje, banafite ibikoresho bigezweho bazakoresha mu kubaga abarwayi bagera kuri 560 hirya no hino mu gihugu, aba barwayi bakazabagirwa ubuntu mu bitaro 9 byo mu Ntara zose n’umujyi wa Kigali.

ibikoresho

Uretse aba baganga b'inzobere, Rwanda Legacy of Hope yanazanye ibikoresho bizifashishwa mu buvuzi

Uretse aba baganga b'inzobere, Rwanda Legacy of Hope yanazanye ibikoresho bizifashishwa mu buvuzi

Abarwayi 560 bazabagwa ni abafite indwara y’amara yitwa “Hernie” ndetse n’abafite indwara zitandukanye z’ubusembwa bw’uruhu, bikazakorerwa mu bitaro bya Kirinda, Rwamagana, CHUK, Nyamata, Kigeme, Gahini na Remera Rukoma. Ku bitaro bya Nyamata ho, hanafunguwe ikigo cy’amahugurwa azajya ahabwa abaganga bo mu Rwanda, byose bikozwe n’izi nzobere zituruka i Burayi.

Legacy

Aha ni mu mwaka wa 2014 ubwo nabwo yakiraga abaganga bari baje mu gikorwa nk'iki

Igikorwa nk’iki kibaye ku nshuro ya 5, kikaba gikorwa na Pasiteri Osee Ntavuka, umuvugabutumwa uyobora umuryango witwa “Rwanda Legacy of Hope” ukorera mu Rwanda no mu Bwongereza, ukaba ukora ibikorwa bitandukanye birimo iby’ubuvuzi n’uburezi kandi byose bigakorerwa abanyarwanda ku buntu.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Pasiteri Ntavuka yadutangarije ko iki gikorwa n’ubwo kizakorwa ku buntu, habazwe ibikoresho byose, amafaranga y’ingendo n’igihembo cy’aba baganga b’inzobere, byakwishyurwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni magana arindwi (1.700.000.000), ariko umuryango Rwanda Legacy of Hope ukaba ushishikajwe no gufasha abanyarwanda kugira ubuzima bwiza n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Pastor Osee Ntavuka washinze umuryango Rwanda Legacy of Hope

Pastor Osee Ntavuka washinze umuryango Rwanda Legacy of Hope

Uyu muvugabutumwa avuga ko umuryango yashinze ndetse akaba anawubereye umuyobozi, ukora n’ibindi bikorwa byo gufasha u Rwanda gutera imbere, harimo nko kugenera abanyeshuri bo mu Rwanda ibikoresho nka za mudasobwa n’ibindi bakenera buri munsi, ndetse bakaba banatangira abantu 300 ubwisungane mu kwivuza buri mwaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • innocent8 years ago
    Ibibintu rwose nibyiza ndabishimye pe uyu mugabo osee Imana imwongerere imigisha kuba yaragize igitekerezo cyo kuzana ababagira neza nabo kandi kuba babifitemo umuhati Imana izabibahembere
  • Hyacinthe8 years ago
    Ni byiza cyane kandi bizakomeze bityo ibitaro byacu byunguke ubumenyi mu kubaga hernie n,abanyarwanda nabo bavurwe kandi uyu mu pastor Imana ikomeze imukoreshe. Gusa haracyakenewe ubukangurambaga bwinshi kuko iriya ndwara irahari, kandi ntabwo abantu barabasha gutinyuka kuyivuga.





Inyarwanda BACKGROUND