RFL
Kigali

Abana baba mu muryango wa Root Foundation bishimira intambwe bamaze gutera-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:24/12/2017 15:34
0


Abana bafashwa n’umuryango wa Root Foundation bishimira cyane ubufasha bahabwa n’uwo muryango ndetse n’umwanya bahabwa wo kugaragaza impano zabo mu gikorwa bise My Talent Show aho bamurikira ababyeyi babo n’ababarera impano zitandukanye bafite.



Ibi babitangaje mu gikorwa kiba kabiri mu mwaka aho abana bagize uwo muryango washinzwe n’urubyiruko bari bahuriye hamwe bamurikira ababyeyi babo n’ababarera impano bifitemo zitandukanye.

Root Foundation

Abana bamurikiye ababyeyi impano zitandukanye

Mu gushaka kumenya byinshi kuri uyu muryango, twegereye umwe mu bawuhagarariye, Muragwa Cheez adusobanurira byinshi kuri uyu muryango wabo muri ubu buryo “Uyu ni umuryango watangiye muri 2012 nawutangiranye na mugenzi wanjye nawe w’umunyarwanda witwa Patrick kubera hano muri Kagugu haba abana benshi bo mu muhanda kandi twembi tukaba twarakuriye muri Kagugu abo bana twari tubazi twarababona.”

Root Foundation

Abana bishimana n'abahagarariye umuryango wa Root Foundation

Mu gushinga uyu muryango bari bafite intego eshatu arizo: Kwita ku mitekerereze y’umwana, kwita ku mpazo z’abana no kuganiriza ababyeyi ku myitwarire y’abana babo. Kuri ubu bafasha abana 170 bafite impano zitandukanye harimo, kubyina, gukina imipira, kumva, kuvuga n’izindi ariko bakaba baratangiye bafasha abana 47 bo mu muhanda gusa ubu bakaba baratangiye gufasha n’abandi batishoboye. Bagerageza gufasha abana badafite ababyeyi bakabashakira imiryango abandi bakabafasha baba iwabo.

Root Foundation

Ababyeyi bashyigikira abana mu mpano zabo

Twegere umwe mu bana bafashwa n’uyu muryango, Christian Niyonshuti uhamya ko wamugiriye umumaro munini. Yagize ati: “Turi hano kwiyerekana aho buri mwana agaragaza impano ye. Baratuganirije batugira inama turahinduka. Maze imyaka itanu mfashwa n’uyu muryango kuko njye nabaga mu muhanda, nabagaho mu buzima bubi nywa ibiyobyabwenge, nkanywa kore n’urumogi byose. Baraje baratuganiriza twari abana benshi abake bumvise twarakomeje ubu njye uyu mwaka uza nzakora icya Leta…Uko nari meze mbere ubu siko nkimeze, narakuze n’ibitekerezo byarahindutse…Turi abakene pe!Ariko ubu sinkigangika nsigaye ntaha mu rugo!”

Root Foundation

Abana bishimira impano bavumbuye ko bafite

Si Christian gusa uhamya akamaro k’uyu muryango ahubwo abana benshi bahamya ko hari byinshi byiza umaze kubagezaho. Nucka Uwase, umurundikazi w’imyaka 15 ushimira cyane Root Foundation yatubwiye urugendo rukomeye yakoze akaruruhurwa n’uyu muryango. Yagize ati: “Nabayeho ubuzima bubi bwo kwangwa na Maman umbyara nyuma y’uko ashatse undi mugabo kuko ntazi Papa wanjye. Nashatse kwiyahura kenshi kubera ikibazo cy’ubuzima nabukanye ngitewe na Mama umbyara. Kwambuka mva mu Burundi nza mu Rwanda byarangoye bakansubiza inyuma ariko naje guca inzira yo mu bwato nisanga ngeze mu Rwanda. Sinari nzi aho njya, nyuma nisanze ahitwa Kagugu mbayeho nabi, nsigaye nywa ibiyobyabwenge, ntatinya urumogi ntafite aho kuba ndi mu gahinda.”

Root Foundation

Nucka Uwase afite impano zitandukanye

Nucka yakomeje atubwira uko yaje kugera muri uyu muryango, ati: “Ukuriye Root Foundation yaje kunganiriza, ambaza ikibazo mfite musobanurira byose ntacyo muhishe kuko nari ngiye gutangira kwishora mu buraya ngo basi ndebe ko nabona uko mbaho…Ubu ndi kwiga nzakora Ex-Etat, mfite impano nyinshi zitandukanye ntari nziko mfite ntaragera hano, ubu nsigaye nseka nkasabana n’abandi kandi naretse ibiyobyabwenge bananshakiye ababyeyi bantoza inzira y’Imana.”

Root Foundation

Abahagarariye Root Foundation

Kuva muri 2015, myuma ya gahunda yiswe ‘My Talent Program’ uyu muryago wateguye ‘My Talent Show’ kulo babonaga impano z’abana zitangiye gukura bikwiye ko batumira inshuti z’umuryango n’ababyeyi b’abana bakabamurikira impano abana babo bafite, bazikunde banatangire kuzikoresha bazibyaze umusaruro.

Root Foundation

Mu mpano zitandukanye abana bamuritse harimo no kubyina

Root Foundation

Ababyeyi batewe ishema n'aho abana babo bamaze kugera babikesha Root Foundation






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND