RFL
Kigali

Abakunzi b’ikinamico bateguriwe 'Umurage' izajya inyura ku maradiyo atandukanye yo mu Rwanda

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:10/06/2017 14:23
0


Umurage Communication for Development (UmC) ku bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ubuzima,UNICEF na Population Media Centre (PMC) bari hafi gutangiza ikinamico y'uruhererekane yiswe ‘Umurage’ izajya inyura ku maradiyo atandukanye ya hano mu Rwanda.



Iyi kinamico 'Umurage' izajya ikinwa mu rwego rwo gukangurira abaturage kwimakaza indangagaciro zikwiriye umuryango nyarwanda. Biteganyijwe ko izajya inyura ku maradiyo atandukanye yo mu Rwanda arimo Radio Rwanda, Radio10, City Radio, Isango Star, Salus, Radio Ishingiro, Radio Isangano na Radio Izuba. Iyi kinamico ifite ingengo y’imari ingana n’ibihumbi 943 by’Amadorali ya Amerika, akabakaba miliyoni zisaga 793 mu mafaranga y’u Rwanda.

Bimwe mu byo iyi kinamico izibandaho harimo kurengera uburenganzira bw’abana, guhangana n’imirire mibi, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gutanga amasomo ku buzima bw’imyororokere. Iyi kinamico igamije cyane cyane kwigisha umuryango nyarwanda kuboneza urubyaro. Ni ikinamico y’uruhererekane izaba igizwe n’uduce 156 tuzanyuzwa kuri aya maradiyo mu gihe kingana n’ibyumweru 52. Biteganyijwe ko iyi kinamico izatangira gutambutswa kuri aya maradio guhera ku itariki ya 26 Kamena 2017. 

Mu kiganiro n'abanyamakuru hasobanuwe byinshi kuri iyi kinamico






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND