RFL
Kigali

ABAKOBWA GUSA: Umuhungu wemereye ko muzakora imibonano mpuzabitsina ni umwe mu bahungu 5 bazaguhora hafi cyane

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:26/10/2018 8:48
0


Byanze bikunze umukobwa agira inshuti z’abakobwa n’abahungu kimwe n’umuhungu ko yagira inshuti z’abahungu n’abakobwa mu buzima bwa muntu ibyo ntibyabura kuko abantu ni magirirane. Aha tugiye kureba inshuti z’abahungu muzahora muganira cyane.



Nk’uko umuhungu yagira izindi nshuti z’abakobwa ni nako n’umukobwa yaba afite umuhungu umwe gusa bakundana ariko afite n’izindi nshuti z’abahungu zitari wa mukunzi we. Aha rero tugiye kureba ba bahungu batazigera barekera kukuvugisha uko byagenda kose. N’iyo hashira igihe mutabonana azagerageza gushaka amakuru yawe cyane kandi akakuvugisha.

Abo bahungu bashobora kuba batandukanye rwose, batangana batanasa yewe kuko n’impamvu zituma bagerageza ku kuba hafi cyangwa ubushuti bwanyu bukomeza ziba zitari zimwe. Turareba ingeri 5 z’abahungu batazarekera kuvugana nawe.

1.Umusore mwakundanye mugatandukana

Aha si bose ariko akenshi usanga abahungu muba mwarakundanye mugatandukana, iyo mudashwanye nabi mutukanye mukomeza kuba inshuti bakanakuba hafi cyane. Impamvu mushobora gukomeza ubushuti bwanyu nazo ziratandukanye biterwa n’abo aribo; hari ukomeza ku kuba hafi kuko ashaka ko musubirana, hari abahaguma kuko muziranyeho byinshi mukaba inshuti bisanzwe, hari abahaguma kugira ngo babashe kumenya intambwe zawe bazamenye aho bahera bagusenya, hari n’izindi mpamvu tutazi. Bivuze ko kuri aba bo ahubwo bakobwa mukwiye kwitonda cyane.

2.Umuhungu wemereye ko muzakora imibonano mpuzabitsina

Mu buzima bw’umukobwa iyo ava akagera, nta muhungu uzamwitaho ngo amenye amakuru ye nk’umuhungu yemereye ko bazaryamana. Uyu azaguhamagara mu gitondo akubaza uko waraye, aguhamagare ku manywa akubaza uko umeze, niba wariye cyangwa ibindi, azaguhamagara nijoro akubaza uko umunsi wawe wagenze anakwifuriza ibitotsi byiza. Ibi abikora kugira ngo urusheho kwihutisha gahunda wamuhaye cyane ko uko kukwitaho ubaye uri umukobwa ushiduka kwaguhuma amaso kukakwiba umutima burundu ukumva ko wakunzwe kabaye.

Uyu muhungu si ukuguhamagara gusa, azakwandikira ahubwo anagusure ari nako agukorera n’ibindi byinshi kandi byiza kugeza abonye icyo ashaka, imibonano mpuzabitsina wamusezeranyije namara kuyikora utekereza ko azakomeza kwitwara gutyo? SIMBIHAMYA! Ashobora gukomeza kugira ngo muzongere, ariko nyuma akazakwereka icyamugenzaga koko. Bakobwa, mukwiye kugendera kure abasore nk’aba kuko icyo bashaka ni ukwinezeza gusa bakaburirwa irengero.

3.Umuhungu mwigeze kugirana ibihe byiza mbere

Si ngombwa ko aba ari umuhungu mwakundanye mugatandukana. Uyu ashobora kuba ari umuhungu mwigeze gukorana kimwe cyangwa byinshi mu bikorwa by’urukundo, akaba yarabyishimiye icyo gihe. Uyu rero ntazapfa kwemera ko umujya kure cyane. Azagukumbura birumvikana ko na bya bihe mwagiranye azabikumbura, azakoherereza ubutumwa, azaguhamagara kenshi yite ku buzima bwawe cyane kuko azaba ashaka ibindi bihe nk’ibyo mwagiranye. Aba nabo bajya kumera nka bamwe twavuze haruguru rwose ni abo kugendera kure.

4.Umusore ugukunda

Ubusanzwe urukundo ni ukuri ni urukundo, no kuruhisha biragora rwose, hari abarugereranya n’inkorora yo mu gicuku. Iyo umuntu agukunda arigomwa bikomeye cyane, akagerageza no mu gihe gito yaba afite ntakuburire umwanya. Umuhungu ugukunda azaguhamagara, azakwandikira, azagusura, azagerageza byose bishoboka amenye amakuru yawe, amenye uko umeze kandi aguhundagazeho urukundo kuko akwitayeho rwose. Uyu sindi bukubwire kumugendera kure, numenya ko agukunda koko by’ukuri, uzakurikize icyo umutimanama wawe ugutegeka aha ho.

5.Inshuti yawe yo mu bwana

Uyu ni wa muhungu mwareranwe, bamwe bakunze kwitana abatobanye akondo, abakinnye iby’abana, ubute n’ibindi. Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma inshuti yawe yo mu bwana ikuguma hafi, wenda akunze ko muba inshuti nk’abantu baziranye kuva mu bwana cyangwa se aranagukunda wenda yifuza ko bigera kure ahora ategereje ayo mahirwe yo kukwegukana. Biraryoha cyane kugira inshuti muziranye kuva mu bwana iyo atari indyarya agukunda koko.

Bakobwa, aba ni bamwe mu basore benshi bashobora kuba batajya bava mu buzima bwanyu ariko si aba gusa. Biragaragara cyane ko mudakwiye kuba abasama kuko hari ababa hafi yanyu mukumva mwitaweho rwose nyamara ibibagenza atari amahoro. Mugire ugushishoza cyane, muri byose Imana muyishyire imbere ibabere umuyobozi ku bayemera, ubundi mwishimire kugira inshuti nziza mu buzima.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND