RFL
Kigali

Abakobwa biga ikoranabuhanga ryifashisha amashusho barashimira cyane ‘Imbuto Foundation’

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/03/2018 9:11
0


Bamwe mu bakobwa bahawe ubumenyi ikoranabuhanga ryifashisha amashusho barashimira ‘Imbuto Foundation’ uburyo batekerejweho kuko bizabafasha kugira aho bava n’aho bagera.



Hagamijwe guha ubumenyi abagore no guteza imbere uburinganire mu Rwanda, ku bufatanye na ‘Imbuto Foundation’, ikigo gishinzwe guteza imbere imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro (WDA) na ‘Africa Digital Media Academy’ (ADMA) ikigo gitanga amahugurwa mpuzamahanga mu bumenyi ngiro ku bijyanye n’ikoranabuhanga ryifashisha amashusho, bamwe mu bakobwa bahawe ubumenyi barashimira ‘Imbuto Foundation’ uburyo batekerejweho kuko bizabafasha kugira aho bava n’aho bagera.

Burabyo Babra, umwe mu bakobwa urimo  gukurikirana amasomo, ashima Madamu Jeannette KagameUmuyobozi w’Ikirenga wa ‘Imbuto Foundation’ ubushake bwo gutuma  umugore agira aho ava n’aho yerekeza  mu gufatanya na musaza we kwiyubakira igihugu cyamubyaye adasigaye inyuma.

Akomeza avuga ko nyuma yo kubona itangazo rivuga ko hashakwa  abakobwa batarimo gukora, bakunda ibintu by’ikoranabuhanga ryifashisha amashusho (multi media) birimo gufotora, kwamamaza, ubuvugizi,  media production, photoshop, n’ibindi kandi ari ibintu yakundaga cyane ngo yahise yumva asubijwe. Yagize ati:

Ni ibintu nakundaga cyane none ubwo ngize aya mahirwe yo kubona uko mbyiga, bizangirira akamaro kandi bizatuma mbona akazi vuba ntanakabonye nakihangira. Twiga fotoshop, video production, ibijyanye no gufotora no gutunganya amashusho, guteranya amajwi n’amashusho bikavamo ibiganiro mbarankuru, filime n’ibindi.

Avuga ko amasomo bahabwa atari ibintu byoroshye kuyiyishyurira ari yo mpamvu ashimira ‘Imbuto Foundation’. Afite intumbero yo kuzashinga Studio ye agaha cyane cyane abagore imirimo. Ashimira Imbuto Foundation yatekereje ko ubu bumenyi ko umugore na we abukeneye. Ashimira ADMA na  WDA kuko batigishwa gusa  ‘multi media’ ahubwo ngo  banigishwa ubumenyi mu buzima busanzwe nko kugira indangagaciro zo gukorera ku gihe  n’iyindi myitwarire myiza mu buzima busanzwe.

Dukuze Adeline, umukobwa w’imyaka 28, avuga ko yarangije kaminuza mu bijyanye n’iterambere rusange, ntiyahita abona akazi. Na we ashimira ‘Imbuto Foundation’ kuko imuhesheje amahirwe yo kugera ku nzozi ze zo kuzajya akora za filime. Yagize ati:

Nzibanda cyane mu gukora amafilimi kinyamwuga, mbikore neza ku buryo hari aho bingeza. Si ngombwa ko nkomeza kwicara, nzahita nihangira umurimo nkomeze mu bumenyi ngiro kuko ni bwo buri ku isoko. Abakobwa bari muri ibi barakenewe hanze ku isoko ry’umurimo, nzashinga studio yange, si ngombwa kuba nyamwigendaho, nzashyira hamwe n’abandi, duhuze  ubumenyi twakuye hano, cyane ko batwitaho bishoboka bityo twishyire hamwe tugire  icyo dukora, duhuze imbaraga kandi tuzafasha n’abandi batabonye ayo mahirwe.

Yishimira uburyo bigishwa n’abarimu bashoboye kandi bari ku rwego mpuzamahanga ndetse n’ibikoresho biri ku rwego ruhanitse. Ibyo bikiyongeraho  kuzahabwa  impamyabushobozi mpuzamahanga. Christopher Marler, Umuyobozi wa ‘Africa Digital Media Academy’ avuga ko gahunda yabo yaje kwigisha abagore gukora ibijyanye no gutunganya filimi, babigisha gufata amashusho n’amajwi ku buryo bwa gihanga bakabigisha ikoranabuhanga rijyanye nabyo.

Avuga ko icyo bagamije ari uguha abantu ubumenyi maze bagashobora kwihangira akazi bashyira mu ngiro ibyo bize. Ashima uburyo Leta y’u Rwanda iha agaciro umugore ndetse ko ahantu umugore ageze mu Rwanda hashimishije. Ashima uburyo u Rwanda rushyize imbere gahunda ya ‘He For She’ kuko  umugore  ngo agikeneye guhabwa umwanya uhagije no kugira ngo akomeze atere imbere.

‘Africa Digital Media Academy’ (ADMA) ni ikigo gitanga ubumenyi ngiro mu bijyanye n’ikoranabuhanga ku buryo urangije ayo mahugurwa aba afite ubumenyi buhagije ku buryo yakora akazi ku rwego mpuzamahanga. Icyo kigo gikorana na WDA hamwe n’ikindi kigo kitwa Pixel gifite ikicaro muri California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kikaba kimaze imyaka icumi gihugura abantu b’ingeri zitandukanye mu ikoranabuhanga ry’amajwi n’amashusho.

Kuri ubu abakobwa 40 baratoranyijwe,  bazahabwa ubumenyi bw’ibanze mu gufotora, gufata video n’uko babara inkuru hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga Abo batoranyijwe mu bakobwa basanzwe bakorana na ‘Imbuto Foundation’, muri gahunda yayo yo guteza imbere umwana w’umukobwa, kuzamura urubyiruko, no kurukangurira kwigirira ikizere no kwigisha abangavu ku buzima bw’imyororokere n’uburenganzira bwawo.

Bazarangiza amasomo bafite ubumenyi bw’ibanze mu gutunganya video, kuzishyira ku isoko, gukora amajwi ayunguruye muri studio, gukora inkuru zifite ireme zishobora guca mu binyamakuru n’ubumenyi bwimbitse mu gufata amafoto no kuyakosora. Nyuma y’ayo masomo y’amezi 14, bashobora kuzakomeza mu kiciro kisumbuyeho cyo guhitisha ako akanya ibirimo kuba kuri murandasi ari byo bita mu cyongereza ‘live-streaming’, amashusho mahimbano ndetse n’ibishushanyo bigenda bikanavuga akenshi bikunze kwifashishwa mu mafilime y’abana.

Src: Imvaho Nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND