RFL
Kigali

Mu mujyi wa Dubai basigaye bakoresha imodoka n'ibikoresho bikoze muri zahabu gusa-AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:21/08/2014 9:36
9


Umujyi wa Dubai ni umwe mu mijyi ibarizwamo abakire benshi ku isi, ndetse bitewe n’imiterere y’uyu mujyi haboneka ibikoresho binyuranye haba mu miterere ndetse no mu biciro dore ko uyu mujyi ufatwa nk’umujyi wa mbere w’ubucuruzi ku isi.



Uyu mujyi uherereye muri Leta zunze ubumwe z’abarabu umaze kugaragaramo byinshi bidasanzwe, ariko ibi byo ntibisanzwe aho abakire bo muri uyu mujyi basigaye bakoresha imodoka, ndetse n’ibikoresho binyuranye bikoze muri zahabu gusa.

DORE AMWE MU MAFOTO Y’IBI BIKORESHO:

Dubai

Iyi modoka isize Zahabu kuva hasi kugera hejuru, ndetse n'ibirahuri byayo ni Zahabu

Dubai

Aka kamodoka ko mu bwoko bwa Ferrari, n'ubusanzwe ni imwe mu modoka zihenze cyane ku isi, ariko se nk'ubu ko isize Zahabu wayigura angahe?

Dubai

Hari ibyuma bikoreshwa mu kubikura Zahabu

Dubai

Udutebo bashyiramo imyanda natwo dukoze muri Zahabu

Dubai

Mu bwiherero, hari ibikoresho bikoze muri Zahabu

Dubai

Imodoka za polisi ya Dubai ni imodoka zihenze gusa, ndetse uretse kuba zisize amarangi ya polisi, imbere harimo Zahabu

Dubai

Mu mihanda ya Dubai ni imodoka zihenze gusa ziba zigenderamo

Dubai

Uyu mukire we yitemberera ku ntare ye

Ese ukurikije uburyo Zahabu ari ibuye ry'agaciro rihenze cyane ku isi, ibi wabyita ngwiki?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • borkas9 years ago
    ariko ninde wababesheko ari zahabu? iriya sizahabu ni irangi ryazahabu basigaho ntago ari zahabu kibaye arizahabu iriya pubel ntiba ikirihariya iba yaribwe cyera!!!!
  • kiki9 years ago
    DUbai nta muntu wiba wa mugabo we!ni wo mugi utekanye ku isi hose
  • Ernest 9 years ago
    Urakoze Janvier kuri iyi nkuru,,. Ariko iyo photo ya nyuma ndabona ntaho ihuriye ni iyi nkuru ? Kereka niba iyo ntare ikozwe muri Zahabu ukaba utabitubwiyee. ?????!!!!
  • nNONO9 years ago
    DUBA ntabajura bahaba, ushoboragusiga ikintu hanze, ejo ukagihasanga. niyo yaba zahabu ntawa yiba, camera zira fata, batinya kwiba.
  • dallas9 years ago
    Uriya ni umujyi allah yahahe abarabu baraturenze tujye twemera
  • JOSE9 years ago
    gusabiratangajekubonibintubyazahabumunzirawijyenderakandiharabataranabonanarimwezahabukumasononeho,ukajyuyibonamunziraa.
  • romeo9 years ago
    ntabwo ari sahabu mwabagabo mwe ni bintu bimeze nkama shashi bazishyiraho bakabifatisha cole
  • Emma9 years ago
    ahhaaaaa!! bizagera mu Rwanda ryari???
  • rakim 9 years ago
    Yewe barafite ni babikoreshe





Inyarwanda BACKGROUND