Umujyi wa Dubai ni umwe mu mijyi ibarizwamo abakire benshi ku isi, ndetse bitewe n’imiterere y’uyu mujyi haboneka ibikoresho binyuranye haba mu miterere ndetse no mu biciro dore ko uyu mujyi ufatwa nk’umujyi wa mbere w’ubucuruzi ku isi.
Uyu mujyi uherereye muri Leta zunze ubumwe z’abarabu umaze kugaragaramo byinshi bidasanzwe, ariko ibi byo ntibisanzwe aho abakire bo muri uyu mujyi basigaye bakoresha imodoka, ndetse n’ibikoresho binyuranye bikoze muri zahabu gusa.
DORE AMWE MU MAFOTO Y’IBI BIKORESHO:
Iyi modoka isize Zahabu kuva hasi kugera hejuru, ndetse n'ibirahuri byayo ni Zahabu
Aka kamodoka ko mu bwoko bwa Ferrari, n'ubusanzwe ni imwe mu modoka zihenze cyane ku isi, ariko se nk'ubu ko isize Zahabu wayigura angahe?
Hari ibyuma bikoreshwa mu kubikura Zahabu
Udutebo bashyiramo imyanda natwo dukoze muri Zahabu
Mu bwiherero, hari ibikoresho bikoze muri Zahabu
Imodoka za polisi ya Dubai ni imodoka zihenze gusa, ndetse uretse kuba zisize amarangi ya polisi, imbere harimo Zahabu
Mu mihanda ya Dubai ni imodoka zihenze gusa ziba zigenderamo
Uyu mukire we yitemberera ku ntare ye
Ese ukurikije uburyo Zahabu ari ibuye ry'agaciro rihenze cyane ku isi, ibi wabyita ngwiki?
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO