RFL
Kigali

Abakinnyi Robinho na Cicinho bavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/08/2017 11:27
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 31 mu byumweru bigize umwaka taliki ya 4 Kanama ukaba ari umunsi wa 216 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 149 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

70: Urusengero rwa 2 rwa Yeruzalemu, mu gihugu cya Yudeya rwasenywe n’abaromani mu ntambara z’abaromani n’abayahudi. Isenyuka ry’urusengero rwa mbere n’urwa kabiri muri Yeruzalemu biracyibukwa mu muco w’abayahudi buri mwaka.

1783: Umusozi wa Asama mu buyapani warashwanyutse  wica abantu bagera ku 1,400. ishwanyuka ry’uwo musozi ryateye inzara yaguye mo abandi bantu basaga ibihumbi Magana abiri.

1854: Hinomaru, ibendera ry’ubuyapani ryatangajwe ku mugaragaro nk’ibendera rigomba kujya ku mato yose y’ubuyapani.

1958: Urubuga rwa Billboard Top 100, rushyira ho indirimbo 100 zikunzwe ku isi rwafunguwe ku mugaragaro.

1984: Igihugu cyitwaga Repubulika ya Haute Volta cyahinduye izina cyitwa Burkina Faso.

2006: Muri Sri Lanka hakozwe ubwicanyi bw’abafaransa bakoreraga umuryango ushinzwe kurwanya inzara bukozwe na Leta y’icyo gihugu.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1821: James Springer White, umunyamerika, akaba umwe mu bashinze idini ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 yabonye izuba, aza kwitaba Imana mu 1881.

1900: Umwamikazi Elizabeth wa mbere, akaba ari nyina w’umwamikazi Elizabeth wa kabiri w’ubwongereza nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’2002.

1961: Barack Obama, perezida wa 44 wa Leta zunze ubumwe za Amerika akaba ari we wa mbere mu mateka ya Amerika wabaye perezida w’umwirabura yabonye izuba. Barrack Obama akaba yaranahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

1981: Marques Houston, umuririmbyi w’umunyamerika akaba n’umukinnyi wa film nibwo yavutse.

1982: Robinho, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrezil nibwo yavutse.

1986: Cicinho, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrezil nibwo yabonye izuba.

1992: Tiffany Evans, umuririmbyikazi w’umunyamerika akaba n’umukinnyikazi wa film nibwo yavutse.

1992: Cole na Dylan Sprouse, abasore b’impanga b’abanyamerika bakaba ari abakinnyi ba film nibwo babonye izuba.

1993: Saido Berahino, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza, ufite inkomoko mu Burundi ni bwo yavutse.

Abantu bitabye Imana kuri uyu munsi:

1997: Jeanne Calment, umufaransakazi wabayeho igihe kirekire akaba ari mu bantu babayeho igihe kinini ku isi yitabye Imana, ku myaka 122.

2003: Frederick Chapman Robbins, umushakashatsi mu by’udukoko dutera indwara, akaba n’umuhanga mu ndwara z’abana, akaba ariwe wavumbuye virusi itera imbasa akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel yaratabarutse, ku myaka 87 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Yohani Vianney.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND