RFL
Kigali

Abahungu Gusa: Inyungu 5 zo gukundana n’umugore ukuze

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:4/06/2018 19:44
1


Mu rukundo kubona umukobwa ukiri muto akundana n’umuhungu ukuze cyane bifatwa nk’ibintu bisanzwe ariko kubona umukobwa ukuze akundana n’umuhungu ukiri muto bifawa nk’ikibazo gikomeye cyane ahantu hose.



Iyo urebye usanga abenshi barwanya ibi bataba banafite impamvu ifatika kuko ibaye ihari, yaba n’impamvu ku bagabo bakuze bakundana n’abakobwa bato. Hamwe ushobora no gusanga biterwa n’ubujiji kuko hari ibyiza byinshi ku rukundo rw’umugore ukundanye n’umuhungu ukiri muto kandi ku mpande zombi bakanyurwa n’urukundo.

Dore zimwe mu nyungu zo gukundana n’umukobwa ukuze kukurusha

1.NTA KIMWIRUKANSA

Abenshi mu bagore bakuze, nta kiba kibirukansa ngo baguhoze ku nkeke za buri gihe, kuko ntibakundana kubera ubukwe cyane ahubwo baba bishakira umukunzi wo kubana nabo, cyane ko abenshi baba ari abagore batandukanye n’abagabo babo, ntacyo baba batazi. Ibi bitandukaye no gukundana n’umukobwa ukiri muto uhora ukwirukansa agusaba gukora ubukwe ngo nawe yitwe umugore wa kanaka byeruye.

2.BABA BAKUZE

Aha gukura tuvuga si ukw’imyaka uretse ko nayo ishobora kuzamo. Aha gukura tuvuga, ni ukuba aba bagore bakuze, twavuga ko baba bafite ubunararibonye bubemerera kuba bakuru. Tuvuge nk’umugore ufite hagati y’imyaka 40-45 ashobora kuba yarabaye mu nkundo zimwe na zimwe cyangwa se yaranashatse umugabo rero ibi biramworohera kuko nta kintu atashobora gukora n’ubwo cyaba ari gishya kuri we rero ibi bihereza umuhungu bari mu rukundo kugira amahoro mu mubano wabo.

3.BARITWARARIKA

Aha ni ho tugiye kureba ku bukure bw’imyaka, uko urushaho gukura ni nako kwiyubaha kwawe kuzamuka kuko urushaho kugutekerezaho ukitwararika ngo hato udata ibaba mu bantu. Abahungu benshi ndetse n’abantu muri rusange tunagendeye ku bigaragara mu ruhame, bakururwa n’umuntu wiyubaha kandi ukwiyubaha k’umuntu kugaragarira mu myitwarire ye no kwitararika. Rero abagore bakuze kuko ibi babizi cyane, bitwararika mu buryo buboneye kandi nta mugabo utakishimira gukundana n’umugore wiyubaha.

4.NTAHORA KU IKOFI YAWE

Umugore ukuze ntiyakunda umuhungu ukiri muto kubera amafaranga, ahubwo aho kurya amafaranga y’umuhungu we ayaha umuntu iyo atekereza ko yaba ayakeneye. Ibi bitandukanye na ba bakobwa bakiri bato akenshi bafatwa nk’abakuzi b’ibyinyo ku bahungu aho bumva ko gukundana n’umuntu ari n’uburyo bwo kubikiriramo.

5.KUMENYANA N’ABANTU B’INGIRAKAMARO

Abagore benshi bakuze, baba bafite inshuti nazo zikuze bitewe n’ubizima bunyuranye baba barabayemo, ari abo babanye, biganye, bakoranye n’abo bahuriye mu bintu bitanduka kandi bakarushaho gufasha abagabo babo kubaka umubano muri abo bantu aho bikenewe bityo umuhungu agatangira kunguka inshuti zikuze kandi z’ingirakamaro banakorana imishinga yunguka. Kuko icyo aba ashaka ari uko wagera kure abigizemo uruhare n’ubwo rimwe na rimwe abagabo babi bashobora kugendera kuri icyo bakanahakura inshoreke.

Ni byinshi bitandukanye bituma abagore bakuze bafatwa nk'umwihariko kuko babasha no kwita cyane ku bakunzi babo kuruta abato twakita abatangizi kuri bo. Nk’uko bitagifatwa nk’ikibazo kubona umugabo ukuze akundana n’umukobwa ukiri muto, ni nako bwikwiye kugenda ku mugore ukuze ukundana n’umuhungu ukiri muto.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsanzumukiza Zeya5 years ago
    Komeza Mutugezh Ibindi Nkivy





Inyarwanda BACKGROUND