RFL
Kigali

Abahungu gusa: Ibintu 3 wakora ukagarukirwa n’uwo mwatandukanye na nyuma ya Divorce

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:4/09/2018 20:11
0


Nta kidashoboka no mu rukundo hazamo ibibazo rimwe na rimwe binageza umubano wanyu ku ndunduro ukisanga watandukanye n’umukunzi wawe. Nyuma yo gutandukana n’umukunzi wawe se waba wemera ko mushobora gusubirana?



Yego hari ababyemera ariko hari n’abatabyemera rwose kandi buri wese agira imyumvire ye. Byose byaterwa n’icyatumye mutandukana ndetse n’imyitwarire ya nyuma yo gutandukana kwanyu. Nyuma yo gutandukana ndetse na nyuma ya Divorce birashoboka cyane ko mwasubirana rwose ubaye uzi icyo gukora.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko byoroshye cyane gusubirana n’uwo mwatandukanye kurusha gutangira urukundo rushya kuko uwo mwatandukanye muba muziranye cyane. Bivuze ngo nta kirenze gikomeye kirimo rwose, gusa icyo bigusaba ni umutuzo no kuba mwiza kurushaho maze ugakurikiza ibi bintu bikurikira niba wumva koko udashaka kureka burundu uwo mwakundanye.

Urasabwa kwerekana imbaraga

Musore ntabwo icyihutirwa ari ugutongana n’uwo mukobwa ngo mushwane mutangire kujya mutukana. Uko ni ugutandukana gitindi rwose, ntibiniyubashye na gato. Ariko nanone ntube nyiranjya iyo bijya ngo wemere kwikiriza ibitekerezo bye byose kuko ari byo ashaka kumva. Ba umunyembaraga cyane, gendana n’ubuzima bwawe nk’uko busanzwe, biragoye ariko bigerageze musore, uri umunyembaraga byiyibutse!

Emera kubyirengera rwose, yego wamwereka ko umukumbuye ariko nanone ubuzima bwawe butageze ku ndunduro. Abagore bakunda kwihagararaho, ashobora kudahita akugirira impuhwe ngo aze ako kanya. Nahita abanguka uzamenye ko hari icyo akumbuye kuri wowe, rero ni inshingano zawe gutuma hari icyo azahora akumbuye kuri wowe.

Abagore n’abakobwa bakunda cyane abasore cyangwa abagabo b’abanyembaraga kandi bashobora kubarinda. Kuko biyiziho intege nke batinya abo bahuje intege nke, biranumvikana cyane ariko kuko aha nta wafasha undi. Rero musore nawe mugabo nyuma yo gutandukana n’umukunzi wawe, komeza kuba umunyembaraga, igirire icyizere, ihaze mu buryo bwose kandi ukomezanye intekerezo zawe zitari mbi ariko, bizamuteza impinduka akugarukire niba koko ari uwawe.

Komeza ugerageze

Niba uwari umukunzi wawe atarahise ajya mu rukundo rushya n’abandi basore, ntugire impungenge ushobora kongera kumwigarurira. Komeza ugerageze ntuzarekera aho, komeza gukora cyane umwemeze rwose yisange we agukumbuye ndetse utume abona ko hari icyo abura kuba atakiri kumwe na we ari yo ntandaro ya byose.

Nemera ntashidikanya ko niba umuntu koko ari uwawe, igihe cyose byafata atari ikibazo uzisanga nawe azisanga mwasubiranye pe! Ukwiriye kumva ko hari ibintu bifata igihe, ibyo nabyo birimo kuko hari ikiba cyaratumye mutandukana, banza witoze kurwana n’amarangamutima yawe, ntuzarakare ngo ujugunye byose, buhoro buhoro, komeza kugerageza, ntiwemerere amarangamutima kukujyana kure y’uwawe kuko nta mpamvu.

Ukwiye gushaka inzobere mu mibanire n’urukundo

Hari ubwo ikiba gikenewe ari umuntu wa gatatu mu rukundo rwanyu, aha biba byarenze ubushobozi bwanyu babiri. Uyu muntu twakita nk’inzobere cyangwa umujyanama mu by’urukundo n’imibanire ntaba aje kubogamira ku ruhande rw’umwe ngo akandamize undi, ahubwo aba aje kubafasha mwembi. Abafasha kureba icyo umwe akeneye n’uko abyumva n’undi akabikora uko, ashobora kubafasha kuvumbura ahari ikibazo no kugishakira umuti mwese hamwe.

Iyi nzira ya gatatu ashobora kutayumva neza kuko bamwe mu bakobwa baragorana cyane, bityo rero wagerageza za nzira za mbere n’izindi twabagejejeho ku nkuru zabanje byakwanga burundu, iyi yindi nayo igahabwa umwanya kandi twizeye ko ibi nubikurikiza, musore uzashimira Inyarwanda.com nyuma kuko ihora ishaka ibyiza byakubaka umubano wanyu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND