RFL
Kigali

Abahanzi mu ngeri zitandukanye bahawe rugari mu imurikabikorwa ry’Akarere ka Gasabo

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/06/2016 17:02
0


Kuva tariki ya 27 kugeza ku tariki ya 30 Kamena uyu mwaka, mu karere ka Gasabo hateguwe imurikabikorwa rizahuza abagenerwa bikorwa, rigamije kumurikira abantu ibikorwa bitandukanye bikorerwa muri aka Karere yaba ibijyanye na servise, ubuhanzi ndetse n’ubucuruzi.



Iri murikabikorwa ryiswe ‘JADF Gasabo Open Day’ rizabera muri parikingi ya stade Amahoro i Remera, rikazahuza amakoperative akorera muri aka karere, inzego z’ibanze, ibigo bya leta n’ibya bikorera, imiryango itari iya Leta ikorera muri aka karere yaba mpuzamahanga n’imiryango y’abanyarwanda.

Uretse kuba abategura iri murikabikorwa barateganije ko abahanzi bagezweho mu muziki w’ubu bazasusurutsa abazaryitabira, ndetse ngo hakaba hari n’ahantu hateganyirijwe ibikorwa by’imyidagaduro birimo naho kwicira akanyota mu minsi ine iri murikabikorwa ry’Akarere ka Gasabo rizamara, abanyabugeni n’abahanzi mu ngeri zinyuranye nabo bahawe umwanya wo kwigaragaza bamurika impano zabo.

Open Day

Nk’uko twabitangarijwe ni umwe mu bari gutegura iri murikabikorwa, ngo kuba harimo n’inzego z’abikorera zizaba zimurika ibikorwa byabo bitandukanye by’ubucuruzi, bituma iri murikabikorwa rinafata ishusho ku ruhande rumwe y’imurikagurisha kuko ibyo bikorwa biba binagurishwa nk’uko bisanzwe bigenda mu imurikagurisha rusange.

Iri murikabikorwa riri muri gahunda ngarukamwaka ya Leta, aho buri karere kamurikira abaturage bako n’abakagenderera ibikorwa bitandukanye bibarizwamo, byaba iby’ubucuruzi n’izindi servise zitandukanye zihaboneka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND