RFL
Kigali

Abagore n’abakobwa gusa: Ibintu 4 byakugira uwihariye ku mukunzi wawe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:25/06/2018 19:36
1


Mu rukundo habamo byinshi bitandukanye. Mu bibaho rero hari byinshi byoroheje rwose umugore agira bikurura cyane ndetse bikanamukundisha cyane umugabo nta kigoye kirimo ndetse na buri mugore wese yabishobora.



Birumvikana cyane ko buri mugore wese cyangwa umukobwa afite amatsiko yo kumenya ibyo bintu kuko nta mugore utifuza gukundwa cyane n’umugabo we. Abagabo rero bakururwa n’utuntu duto burya ku bagore gusa dusaba guhozaho kugira umwigarurire bihoraho.

Inyarwanda.com yifashishije urubuga rwa Elcrema igiye kubereka ibintu 4 umugore abitse bimuha kwigarurira umutima w’umugabo we ibyo bakunze kwita mu ndimi z’amahanga kuba Addicted.

1.Inseko izira imbereka

Umugore ufite inseko izira imbereka burya aba afite n’uburanga bwihariye budashobora na gato gusobanurwa n’amagambo. Iyo nseka imuha kugaragaza ubwiza nka bumwe abatera imitoma bita ubw’akamarayika kuko bimugira umuziranenge rwose nk’umwana muto. Iyo nseko iturisha umugabo n’iyo yaba yarakaye ishobora kumuturisha vuba.

2.Umugore uri uko ari

Kuba uko umuntu ari uko ari ubusanzwe ni urufunguzo rwa byinshi bibura cyane ku bagore b’ubu. Umugore cyangwa umukobwa uri uko ari atera umugabo cyangwa umuhungu kumukunda cyane kuruta bamwe bihindura cyangwa biyoberanya. Aha ntitwatinya kuvuga za mukorogo zigaragara kuri benshi mu bakobwa n’abagore b’iki gihe, wenda batekereza ko ari cyo kizabakururira gukundwa n’abagabo ariko umuhungu cyangwa se umugabo nyawe buryo ntazagukundira kwiyatsa n’izo za mukorogo. Azagukunda uri wowe wa nyawe kuko uwihinduranya nyine ntaba ari uwo ari we.

3.Kumuha kumva atekanye ari kumwe nawe

Igihe cyose ushobora gutuma umugabo atekana ari kumwe nawe akumva atuje cyane kandi afite amahoro, biroroshye cyane gutuma agukunda kuri wowe ndetse ntabe yanakihanganira kumara igihe ari kure yawe. Ibi ntibipfa kwizana burya, bituruka ku mico yawe, imyitwarire n’imyifatire yawe ndetse n’ibiganiro mugirana. Ibi byose ubiteranyije bikaba byiza kandi byose mu kubahana no kwiyubaha bigatera umukunzi wawe kumva atekanye ari kumwe nawe gusa.

4.Gukomeza ubuzima bwite hanze y’urukundo

Ibi nabigereranya no kwigira cyangwa kwihagararaho ku mukobwa cyangwa umugore. Iyo ukomeje ubuzima bwawe bwite, ugakomeza kubaho bisanzwe rwose utitaye ku rukundo cyane biha umukunzi wawe umwanya wo kugukumbura no kugushaka cyane kurushaho. Ibi ariko bitandukanye na bimwe bisenyera benshi byo kugenda ukigira umuntu uhora uhugiye mu kazi ntube waha umwanya umukunzi wawe. Oya rwose si ibyo navuze hatagira unyumva nabi akazabigerageza rugasenyuka akabimpora.

Aha icyo nshaka kuvuga ni uko byanze bikunze utazabeshwaho no kuba uri mu rukundo gusa. Ugomba gukora ukabaho kandi ukabaho n’ubuni buzima bw’inshuti n’abavandimwe. Bihe umwanya nabyo ube umugore cyangwa umukobwa ukora, wihagazeho rwose bizatuma wubahwa cyane n’umukunzi wawe ndetse n’abandi bose.

Ubusanzwe kwigarurira umugabo akagukunda byimazeyo, birenzga kugira umwihariko mu buriri no kugaragara neza ho unyuze hose nko mu mujyi n’ahandi. Ibi tuvuze ni bine gusa, byoroshye twakita nk’iby’ibanze ariko bishyizwemo imbaraga wakiba rwose umutima w’umugabo wawe akaba uwawe gusa. Aha nta kubogama kurimo ngo byitwe ko tuvugiye abakobwa gusa, ubiyunguruye neza mu nyurabwenge wasanga ari impande zombi kuko nta mugabo utakishimira gukunda ndetse akanakundwa n’umugore umwe n’abakobwa bikaba uko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nitwa janete2 years ago
    murakoze murabarimu beza





Inyarwanda BACKGROUND